Partager/Share/Sangiza

 

 

Minisitiri James Musoni w’Ibikorwaremezo.
Print all
2/3/2018, DeoIn new window Kabano

Umwanzuro

Imandwa nkuru yarakomeje iti ‘Mwami nyaguhora ku ngoma, ntitwasoza tutabagejejeho ibyo twabashije gukora mu bijyanye n’íbikorwaremezo, ubukerarugendo n’imiyoborere myiza.

8) Ibikorwaremezo: muri ya gahunda yo kwihutisha iterambere Nyakubahwa, twabashije kugeza amashanyarazi n’amazi ku baturage ku kigereranyo cya 70%. Twashyize kandi imbaraga mu bijyanye no gushyigikira ikoranabuhanga twubaka iminara nka Kalisimbi, dushyira mu gihugu hose ama « cable ya fibre optique » kugira ngo umuyoboro wa internet wihute. Twubatse kandi amagorofa hirya no hino mu murwa mukuru wa Kigali, kugira ngo duhe isura nziza igihugu cyacu, ari na ko dushimangira gahunda yo kwigira. Nyamara aha mu gisobanuro cy’imandwa  bazaba bavuga bati: Mwami Nyaguhora ku ngoma, twifashije ibikorwa remezo kugira ngo sosiyete zawe zo kubaka zibone isoko ritubutse, nuko dufata amafaranga mu isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi no muri Banki nkuru twubaka imiturirwa muri Kigali, twubaka n’umunara wa Kalisimbi wakuzaniye akayabo, ariko ubu tukaba nta wundi musaruro twabashije kuwubyaza kimwe na fibre optique, byose twabikoreye kugira ngo unezerwe mwami wacu. Ikindi kandi ubu twakuboneye undi mushinga uzarushaho kukunezeza wo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, aho byitezwe ko uzazamura umutungo wawe ku kigero gishimishije cyane. Ni muri urwo rwego dusabira Imandwa James Musoni kuguma ku mwanya afite ubu, kugira ngo akomeze agucungire neza iyo mishanga, kuko nubwo twese mu mandwa tuzi ko ari umuswa mu bisanzwe, ariko mu bijyanye no kuroba agafaranga araturusha twese. Icyo tukwemereye kutazakora ni ukutubaka ibitaro, amashuri n’amasoko mu cyaro, kugira ngo hatazagira undi wazabibyaza umusaruro igihe tuzaba twatakaje ubuyobozi. Ikindi kandi ubu amabwirizwa yaratanzwe mu nzego zose, ko inama zose zizajya zikorerwa muri Kagame Convention Center (dore ko hari n’abibeshya bakayita uko ititwa bajijisha kandi badaha izina ryawe igitinyiro n’igikundiro rifite, maze bakayita bibeshya ngo ni Kigali Convention Center. Ibi na byo twarabibabujije).

9) Ubukerarugendo: Mu bukerarugendo Nyakubahwa, twabashije kuzamura ibiciro byo gusura íngagi  mu birunga, kugira ngo byongere umusaruro w’amadovizi. Ndetse tunabasha kubaka hotel nshya y’icyitegererezo mu birunga “ Bisate Eco Lodge”. Tukaba kandi twaranakomeje kwamamaza igikorwa cyo kwita izina, aho umuhango witabirirwa n’ibihangange biva hirya no hino ku isi. Nk’uko  mumaze kubisobanukirwa, aha imandwa nkuru izaba igira iti Nyakubahwa, ibikorwa byo gusura ingagi twakoze ibishoboka byose kugira ngo dukumire abadafite agatubutse baza kuzireba, ahubwo tubigire igikorwa cy’abagira icyo bazana koko, bityo na business mukorera mu birunga zunguke. Tukaba tunabashimira ko mwabashije gutaha Hotel nziza nka “ Bisate Eco Lodge”, aho izadufasha cyane mu bikorwa byo kubakorera lobbying. Ntitwibagiwe kandi gukangurira abakozi bacu kujya bateganya abakobwa beza bo gufasha abo bakire kugira ngo ibiruhuko byabo birusheho kubanezeza.

10) Imiyoborere myiza: Mu Rwego rw’ imiyoborere myiza twabashije guha amabwiriza asobanutse abayobozi b’inzego z’ibanze, tunifashisha gahunda ya DASSO, Community policing, akagoroba k’ababyeyi, umuganda n’ibindi kugira ngo abaturage tubatoze kugira discipline no kubaha ubuyobozi. Ni no muri urwo rwego ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere “RGB” ndetse n’itorero ry’igihugu  bagiranye ubufatanye mu kongerera ubushobozi n’ubumenyi inzego zose z’abanyarwanda, hibandwa cyane cyane ku rubyiruko. Mu mvugo nyayo bazaba bagira bati: Nyakubahwa Mwami wacu, Nk’uko mwabidusabye, twashyizeho gahunda zigamije kurinda ibyo mwagezeho, duhatira rubanda kubaha buhumyi gahunda zanyu, tubatoza umuco wo kudasobanuza, abashaka kuzana umutwe ukomeye tubashyikiriza ubucamanza bubashyira aho bagomba kuba, tunatoza urubyiruko ko nta yindi mana babona ibaruta nyaguhora ku ngoma, kandi ko bagomba kuzabarwanira bikiza abashaka kubanyaga ibyo mwabagejejeho.

Mugusoza rero, Nyakubahwa Mwami nyaguhora ku ngoma, Ntwari yacu Paul Kagame, turagushimira ko watugize twese  “The chosen ones” (intoranywa) ku bw’izo mpamvu tukaba twarageze ku iterambere rishimishije mu ngo zacu, tukaba tutari nka ba bikorezi b’ibikarito. Ni yo mpamvu tuzahora tubahimbaza igihe cyose.

 

UMUSOZO

Umusomyi w’iyi nyandiko twabagejejeho ijyanye mu by’ukuri n’ibyo guverinoma ya Kagame yita Umwiherero, yashakaga kubereka ko umusaruro wonyine uva muri uriya mwiherero ari ugusesagura umutungo wa Rubanda, gushimangira no kwibutsa abayobozi ko bari muri military junta government

( Ubutegetsi bw’imbunda”). Ko kubera izo mpamvu nta wugomba kwibeshya ko yize ngo yibwire ko yakoresha ubwenge bwe mu bijyanye n’ímiyoborere ya Perezida Kagame. Kwica impunzi z’abanyekongo bikaba byari nk’ikimenyetso yabahaye ko nta n’umwe azihanganira ko yakoma mu nkokora umushinga we witwa “ Rwanda” aho yaba ava hose n’uwo yaba ari we wese. Nk’uko yabivuze u Rwanda ni urwe, we wenyine, uzashaka kumurwanya azarusenya anarusenyereho abarimo bose.

 

Murakoze.