Partager/Share/Sangiza
Kagame na Nyiramongi bigendagenza bagana aho bagiye kwihemba hejuru y’imitsi ya rubanda photo igihe

2/3/2018, Deo Kabano

Ya Mana y’imandwa iti mwarakoze ntore zanjye kunyumvira no gukora ibyo nabashinze, iti ariko kandi hari ibyo mutarambwira. Nuko imandwa nkuru ibisamira hejuru iti Nyakugira Imana, raporo yacu y’imihigo yari igikomeza, iti :

5) Mu nganda n’ ubucuruzi : Nyakubahwa Mwami wacu Paul Kagame, ubucuruzi twabuteje imbere, ubu muri Afurika twabonye amanota ya mbere muri « Doing business » , abashoramari bariyongereye, kandi twanatangije gahunda ya « Made in Rwanda », tuyishishikariza abanyarwanda. Nyamara mu mvugo y’imandwa zizaba zigira ziti Nyakubahwa mwami wacu, ukomeje kuza imbere muri Afurika mu baperezida bateje imbere ubukungu kubera itekinika twakoze na ruswa twatanze kugira ngo badukorere raporo igaragaza ko turi indashyikirwa, maze isura yawe ibe nziza hanze y’u Rwanda, ni byo twakoze, kandi nanone ikitwa agafaranga kose kaba muri uru Rwanda twakoze ibishoboka ngo binyure mu muyoboro wa Chystal Venture, maze ujye ubasha kubona ayo uha indege zawe zihora mu kirere, ndetse na Cyomoro, Ange na Nyina babone ibyo bifuza byose, muri made in Rwanda twabashije gutura hasi caguwa n’abayicuruzaga bose, tunahashya abazunguzayi mu buryo bwose bushoboka, kugira ngo inganda zawe tuziteze imbere, tukaba tunakomeje ibi bikorwa, ku buryo bizarushaho gutera imbere, cyane cyane binyuze mu bigega « Agaciro kawe », n’ibindi. Ni yo mpamvu twashyizeho vuvuzela nka Bamporiki, Gatabazi, Nduhungirehe, Vodavoda, kugira ngo badufashe muri izo gahunda, kandi nibinabyara amahari tuzabibarundeho , n’ubundi nta cyapfaga.

6) Mu buvuzi : Nyaguhora ku ngoma tunejejwe no kukumenyesha ko gahunda ya mutuelle de santé yateye imbere ku buryo bugaragara kandi ikinjiza mu Kigega cy’ígihugu amafaranga ahagije, ubu abanyarwanda bakaba babasha kwivuza mu buryo bworoshye. Twungutse kandi na laboratoire nshya izajya ikora ibizamini bigaragaza icyishe umuntu, bityo bituma tugabanya umubare w’amafaranga twatangaga tujya gukoresha ibyo bizamini hanze. Ikindi ni uko drones zitwara amaraso mu bitaro ubu zabashije gutuma havaho icyuho cy’igemura ryámaraso mu bitaro hirya no hino mu gihugu. Aha Nyamara mu mvugo y’imandwa  zizaba zigira ziti: Nyakubahwa gahunda wadushinze yo kugushakira amafaranga binyuze muri gahunda ya mutuelle de santé twayiteje imbere ku buryo n’uwibeshye ntayatange tumukubita iz’akabwana. Umwaka ushize twabashize kugukusanyiriza miliyari zirenze cumi n’eshanu, kandi n’andi aracyaza, twakoze ibishoboka ngo abivuriza kuri iyo mutuelle batarenga 5%, kugira ngo agafaranga kaboneke, ni yo mpamvu wumva Nyakubahwa hari abagore babyara tukabafungira mu bitaro kugeza bishyuye avuye ku mufuka wabo. Na ho gahunda ya Laboratoire isuzuma ikishe abantu, twayishyizeho kugira ngo ijye idufasha gusibanganya ibimenyetsebo by’abo dukubita udufuni, bityo amakosa yakozwe nko ku rupfu rwa Rwigara yatumye dutamara atazongera kubaho. Ikindi kandi iyi laboratoire izadufasha gukomeza gukora ubushakashatsi bwatuma turushaho kunoza utuzi twa Munyuza, bityo ba bandi biyita ko ari opposition tuzabarangize n’utwo tuzi. Naho ibijyanye na drones byo twasabye umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, mumbabarire, na ko w’imari yanyu, ngo azabigerezeho ubwanyu icyo uwo mushinga wabinjirije.

7) Ububanyi n’amahanga : Nyakubahwa Mwami wacu tunejejwe cyane no kubona ko mu byo twagezeho mu bubanyi n’amahanga harimo ko mwabashije kuba Perezida w’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, mukaba ndetse mwaranabashije no kubonana na Perezida Donald Trump, wabwiye isi yose ko ari iby’agaciro kubagira nk’ínshuti. Ikindi ni uko abarwanya Leta yanyu twabashije kubahashya mu buryo bwa Diplomatie, tukaba kandi twishimira ko mwabashije gutanga ikiganiro mu muryango uhuza abayahudi bibuka genocide yabakorewe. Mu mvugo y’imandwa ariko zizaba zimubwira ziti: Mwami w’abami, turakunamiye kuko noneho ubu utakiyoboye u Rwanda rwonyine, ahubwo uyoboye Afurika nzima, tukaba kandi tunakunamiye kuko Perezida w’igihangange ku isi nka Trump yavuze ko ari iby’agaciro kukugira nk’inshuti, bigaragaza icyubahiro agufitiye. Twabashize kandi kwemeza amahanga ko abakurwanya bose ari imitwe y’iterabwoba nubwo ibihugu bimwe nka Uganda na Tanzania bishaka kutuvangira, ariko mwaryama mugasinzira Nyaguhora ku ngoma, tuzabarwanya tubahashye bose.

 

BIRACYAZA.