Partager/Share/Sangiza
Ngabo abayobozi bamaze kumvisha udufaranga tw’abanyarwanda, none barimo kwinanura.

Umwanditsi w’iyi nkuru,  Bwana Deogratias Kabano, arasa nk’usemurira abanyarwanda ikinyarwanda gikoreshwa mu nama nka ziriya, ziba zakoranirijwe mu bigo bya gisirikari, mu mwiherero, aho Kagame aba yigaragaza nk’ukunda abaturage kandi mu by’ukuri imvugo ye iba ihabanye cyane n’ibyo aba yifuza ko byakorwa. Ni nde uyobewe ko abo bategetsi arimo gucunaguza nta fararanga ribageraho nk’uko riba ryarateganyijwe mu ngengo y’imari, iba yamurikiwe abanyarwanda, nubwo tuzi ko hari abafite ububasha bwo kunyereza ayo bashatse yose. Ibyateganyijwe nta ho bihurira n’ibigezwa ku baturage, kubera ko kugeza ubu isanduku ya Leta yera. Gukomeza kubeshya abanyarwanda ko Minisiteri zitabuze amafaranaga yo kurangiza inshingano zazo ni urwenya n’ubushinyaguzi. Imvugo imandwa, umuterekero umwanditsi akoresha rero si ugutukana, ahubwo ni uburyo bworoshye bwo kugaragaza ko uriya mwiherero nta cyo umaze, ko umeze nko kubandwa byahoze mu muco wa kera, aho hakurikizwaga amategeko agenga umuhango wo kubandwa, hagahezwa abatujuje ibisabwa, bityo ibivugwa bikabera ingorabahizi abatabisobanukiwe. Mu bigaragara byerekanwe n’amateleviziyo yo mu Rwanda, haba hari byinshi bitazagaragazwa,  aho imvugo ikoreshwa na Perezida wa Repubulika, isa nk’iy’imandwa, igomba kumvwa gusa n’abayimenyereye, nk’uko asa nk’utuka abaminisitiri, ariko hari nka Minisitiri James Musoni, w’Ibikorwaremezo, bafatanyije kugenzura umutungo urengeje urugero wa Fpr,  Ubwanditsi.

1/3/2018, Deogratias Kabano

UMUTEREKERO WA 15 W’IMANDWA ZA KAGAME.

Ni ku nshuro ya 15 imandwa za Kagame zigiye kongera guhurira mu mwiherero kugira ngo zisubire mu masezerano yazo yo kumwubaha no kumuramya ubudasiba. Mu by’ukuri ku nshuro zose zabanje nta gishya cyaranze izi mandwa usibye kuramya, gushima no kunamira Imana yazo Kagame. Nubwo aribwo uyu muterekero  ugeze hagati, ariko umuntu ashishoje yamenya ikizavamo. Kugira ngo ariko usobanukirwe neza n’ikizavamo, ugomba kumenya imvugo izi mandwa zivugisha iyo zitanga raporo y’ibyagezweho kandi bikwiriye kurindwa nk’uko intero yazo ibivuga. Mu mvugo rero y’izi mandwa ugomba kumenya ko akenshi igisobanuro nyakuri cy’ibyo zivuga ukimenya ucurukuye ibyo zivuga mu magambo. Reka mbahe mu ncamacye uko raporo y’uyu muterekero izaba imeze. Imandwa nkuru izatoranywa mu gutanga raporo izatangira igira iti: Nyakubahwa Mana yacu Kagame Paul, ishyirwa mu bikorwa by’ imyanzuro y’umuterekero wacu wa 14 byagezweho ku gipimo cya 94%.

 1) Mu Rwego rw’uburezi: Twazamuye ireme ry’uburezi, abana bongererwa ubumenyi ngiro ku buryo abatsinda bazamutseho 90%, nyamara  mu mvugo y’imandwa zizaba zimubwira ziti gahunda yo kudindiza uburezi kuri rubanda rwa giseseka twayishyizemo imbaraga ku kigero cya 90% kuburyo nta bandi ba Diane Rwigara, cyangwa Ingabire, Mushayidi n’abandi bazongera kugira ubwenge bwo gusesengura no kunenga politiki yawe Mwami nyaguhora ku ngoma;  ziti tuboneyeho kandi n’umwanya wo kugushimira ko abana bacu bo watwemereye kubohereza mu mashuri meza imahanga. tuzabarinda kandi tubigishe kugukorera Mwami Nyaguhora ku ngoma.

2) Mu Butabera: Twashyize imbaraga mu gukurikirana abapfobya Jenoside, ndetse duhagurukira no gushyira imbaraga mu gukumira ruswa. Nyamara mu mvugo y’imandwa zizaba zigira ziti: twashyize imbaraga mu kongerera ubushobozi abacurabinyoma, kugira ngo uzatinyuka wese kunenga gahunda zawe azabonerwe ibyaha vuba, abacamanza twabigishije kuzica bagaramye batitaye ku kuri; kugira ngo umuntu wese utinyuka kukuvuga nabi tumwohereze kota umuriro Nyaguhora ku ngoma. Twakoze kandi uko dushoboye ngo ibifi binini byanyereje umutungo wa rubanda ntibizakorweho, tukaba tubigushimiye Mwami wacu, kandi tukaba tunakataje muri gahunda ya ruswa ishingiye ku gitsina, kuko abagore washyize mu Nteko badukingira ikibaba, tukiberaho mu munezero.

3) Mu Rwego rw’umutekano: Twarushijeho kurinda imbibi z’igihugu n’abaturarwanda, ubu tukaba tubarirwa mu bihugu bya mbere bitekanye ku isi. Twagiye kandi gushakira n’ibindi bihugu umutekano muri Centre Afrique, Haiti , Sudani n’ahandi. Nyamara mu mvugo y’imandwa zizaba zivuga ziti: Mwami nyaguhora ku ngoma, twarushijeho gukanyaga rubanda kugira ngo hatagira n’ukopfora, abenshi tukaba twarabanyujije mu biyaga kugira ngo dusibanganye ibimenyetso, abandi tubaha ingona. Mu mahanga na ho ingabo twoherejeyo zatuzaniye akayabo, kuko ayo bahembwa tubaha 1/4, andi yose akaba ari ayawe Mwami nyiri ingoma.

4) Mu buhinzi n’ubworozi : Nyakubahwa Mwami Nyaguhora ku ngoma, Ntwali yacu Kagame, mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi twabashije kwihaza mu biribwa, nk’uko raporo ya FAO itugaragaza nk’índashyikirwa mu kwihaza mu biribwa, ndetse tukaba dusagurira n’amasoko yo hanze. Nyamara mu mvugo y’imandwa zizaba zigira ziti: Nyaguhora ku ngomba, ya gahunda wadusabye yo gusonjesha rubanda, kugira ngo nihagira n’ubiyambaza agamije kukurwanya azasange baranogonotse, tuyigeze kure, ndetse twababujije no kujyana ku masoko umusaruro wabo, ni yo mpamvu umusaruro w’íbirayi wose twawukugeneye Nyakubahwa, kugira ngo isoko ryawe ryo kubigemura muri Sudani ritahahubanganira, abashatse kuzana urusaku twarabakanyaze, ubu nta wuzongera gukopfora. Abana na bo gahunda yo kurwanya bwaki mu cyaro twayiteje imbere, ubu abenshi baragwingiye bihagije, ntibazajya no mu mashuri ngo batsinde, cyane ko n’abarimu ka serumu twabahaga tugatinza kugira ngo iyo gahunda y’inzara tuyiteze imbere.

BIRACYAZA….

0.28 GB (1%) of 15 GB used
Last account activity: 23 hours ago