Partager/Share/Sangiza

24/01/2019, Ubwanditsi

Umuryango wa Bazeye Fils Laforge uravuga ko Kongo yamujyanye mu Rwanda rwihishwa. Uyu muryango ufite impungenge ko yagirirwa nabi bikomeje kugirwa ubwiru kandi amategeko ntiyubahirizwe. Murumuna wa Bazeye, witwa Rumuriza aratangaza ko habaye hari ibyo akekwaho cyangwa ashinjwa, ko yagezwa imbere y’inzego z’ubutabera, ibintu bikanyura mu mucyo. Uwo muryango uragira uti: « Ubutegetsi bw’u Rwanda nibwemere ko bufite Bazeye Fils bunubahirize uburenganzira bwe » .
Byatangajwe na Pierre Célestin Rumumuriza, murumuna wa Bazeye, kuri micro ya Rubens Mukunzi kuri Radiyo Urumuri.