Umuryango wa Jean d’Amour Ngirinshuti ukomeje gusaba ubutegetsi bw’u Rwanda gusobanura aho bwamushyize
29/08/2018, Ubwanditsi
Jean de Dieu Ngirinshuti wari mu bashakiraga Diane Rwigara imikono (signatures) yaburiwe irengero kuva muri Kanama 2017. Ni ukuvuga ko hashize umwaka. Umuryango we uratabaza. Tariki ya 14 Nyakanga 2017 umwari Diane Shima Rwigara yashinze urugaga yise People Salvation Movement (Mouvement pour le Salut du Peuple), Urugaga rw’Agakiza ka Rubanda. Yabikoze nyuma yo kwangirwa na Komisiyo y’amatora kwiyamamaza umwanya w’umukuru w’igihugu. Icyo gihe yarushinze ari kumwe na bamwe mu bamufashaga mu gikorwa cyo kwegeranya imikono. Muri bo hari na Jean d’Amour Ngirinshuti. Mu kiganiro musanga munsi hano, umwe mu bo mu muryango we yaganiriye na Radiyo Ijwi ry’Amerika, VOA:
Laisser un commentaire
Vous devez être connecté·e pour rédiger un commentaire.