Partager/Share/Sangiza

19/06/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Nubwo abakurikiranira hafi amakuba yagwiriye umuryango wa Rwigara bemeza ko ari ikibazo kimaze imyaka isaga 20, ariko rubanda yatangiye kubibona mu myaka itatu ishize, ubwo Assinapol Rwigara yicwaga ndetse abo mu muryango we bagatangaza ko yishwe n’abakabaye bita ku mutekano w’abantu mu Rwanda. Nyuma y’urupfu rwe, bamusenyeye igorofa yari amaze imyaka n’imyaka yubaka, ubutegetsi buyisenya bivuga ko itujuje ubuziranenge, nyamara aumuryango wa Rwigara, werekanaga impapuro zemeza ko yari yubahirijwe ibisabwa byose, kandi izo mpapuro zari zatanzwe n’ubwo butegetsi.

Andi makuba yakurikiyeho n’ifungwa rya Diane Rwigara wari washatse kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, akabyangirwa, ubutegetsi buvuga ko yakoresheje impapuro mpimbano, cyakora ibi Diane akavuga ko ari ikinyoma cyahimbwe hagamijwe kumubuza kwiyamamaza. Ubwo bamufunganye na amama we Adeline Rwigara. Icyo gihe bari banafunze murumuna we Anne Rwigara, cyakora we yafunguwe by’agateganyo. Muri iki gihe inzira y’umusaraba ikomereje mu bibazo byo guteza cyamunara imitungo y’uyu muryango. Ubutegetsi buvuga ko hari imisoro isaga miliyari 6 itarishyuwe, nyamara uyu muryango uvuga ko ari itekinika n’ikinyoma bigamije kubatwarira ibintu byabo. Anne Rwigara, asabonura ko na ziriya cyamunara zitanakurikiza amategeko. Nk’uko mushobora kubyumva muri iyi nkuru yo munsi hano, hari abasanga biriya nta ho bitaniye no guhuguza cyangwa kunyaga uriya muryango, bakongeraho ko bishyire kera, ngo iyi mitungo yabo Leta izayibasubiza. Mwakumva uko bisobanurwa muri iyi vidéo: