Partager/Share/Sangiza

24/06/2018, Clara Simbi na Christian Murokore

Mu ibarwa umuryango w’Assinapol Rwigara wandikiye ambasade y’Ububiligi n’iy’Amerika mu Rwanda, wagaragaje impungenge nyinshi ngo kuko uzi neza ko hateguwe umugambi wo kwica Adeline Rwigara ufunzwe, we n’umukobwa we Diane Rwigara kuva muri Kanama 2017. Muri « vidéo » mushobora kumva munsi hano Siméon Ndwaniye, musaza wa Adeline Rwigara Mukangemanyi, asobanura ibarwa we n’abandi bo muri uyu muryango bashyizeho umukono bakayoherereza biriya bihugu batabaza. Munsi ya « vidéo » irimo ibisobanura bya Ndwaniye, muraza kuhasanga ubuahamya bwa Cassien Ntamuhanga wabaye muri gereza imyaka igera kuri ine, asobanura ko ubwicanyi bukorerwa imfungwa bukorwa koko, ko kandi hari ibyo yagiye abona, agifunze. Na none uwashaka gusobanukirwa amavu n’amavuko y’amakuba uyu muryango urimo muri ibi bihe, yasoma inkuru yanditswe na Emmanuel Senga aho agira ati: « abantu baribaza aho guhangana hagati ya P.Kagame n’umuryango wa Rwigara bizagarukira ».

Abasinye kuri iyo barwa:

-Aristide Rwigara, umuhungu w’Assinapol n’Adeline Rwigara
-Rwigass Rwigara, umuhungu w’Assinapol n’Adeline Rwigara
-Umuryango w’Emérance Nyirahakizimana, murumuna Adeline Rwigara, uba Ottawa, Ontario, Canada
-Umuryango wa Siméon Ndwaniye, musaza w’Adeline Rwigara, utuye Windsor, Ontario, Canada
-Umuryango wa Tabitha Mugenzi, murumuna w’Adeline Rwigara, utuye Windsor, Ontario, Canada
-Umuryango wa Benjamin Rutabana, musaza w’Adeline Rwigara, utuye i Buruseli mu Bubiligi
-Umuryango wa Jason Muhayimana, musaza w’Adeline Rwigara, utuye i Buruseli mu Bubiligi

Siméon Ndwaniye asobanura iby’uwo mugambi w’ubugizi bwa nabi:

Ubuhamya bwa Cassien Ntamuhanga usobanura ko, koko, hasanzwe hakorwa ubwicanyi bukorerwa imfungwa:

Mu nkuru Cassien Ntamuhanga yasohoye mu kinyamakuru « The Rwandan » hari aho atanga urugero rw’ubwicanyi bwakorewe imfungwa agira ati:  »

Nkimara kubona kopi yiyo baruwa, ku mbuga nkoranyambaga, nasanze ari ngombwa ko mbihera ubuhamya bw’uwo byabayeho wishwe muri ubwo buryo nanjye ubwanjye niboneye n’amaso yanjye! Uwo ntawundi ni nyakwigendera Colonel Bemera (Pierre Claver Habimana) wishwe hakoreshejwe inzego z’ubuvuzi, akaba yaratabarutse kuwa 20 Ukwakira 2016.

Muti se byagenze bite? Colonel Bemera uzwi kandi ku mazina ye bwite nka Habimana Pierre, yatawe muri yombi n’ingabo z’u Rwanda muri Gicurasi 2001 aho yari ayoboye ibitero by’ingabo za ALIR ziyitaga Abacunguzi, zaje guhindura izina zikitwa FDLR. Amakuru we ubwe yanyihereye ubwo namusangaga muri gereza ya Nyanza (Mpanga) ni uko amaze gutabwa muri yombi dore ko yari umusirikare wari ukomeye, ubutegetsi bwa FPR bwamusabye kuyoboka ngo bumushyire mu gisirikare cya RDF, maze arabahakanira avuga ko atabasha kurwanya abana yatoje. Maze bamufunga ubwo…

Colonel Bemera yinjiye muri Gereza nta ndwara n’imwe afite. Ariko bamurwaye bikomeye kubera uko kwanga kubayoboka ngo abafashe guhashya abacunguzi yari ayoboye nk’uko Rwarakabije yabikoze. Kubera imibereho n’ahantu yafungiwe yaje kurwara amaso  Nibwo yagiye kwivuza ku ivuriro rya gereza, agezeyo bamwakira neza cyane kuko umuntu nk’uwo ntajya asohoka umuyobozi mukuru wa Gereza atabizi. Maze bwangu na bwangu bati turaguha transfer ujye kwivuriza kuri CHUK i Kigali. Agezeyo aho kugira ngo bamuvure amaso bamwanduje ubwandu bwa SIDA.

Mu wa 2015 yakomeje kurwara kera kabaye bati reka ariko tugusuzume ubwandu. Bazanye ibisubizo bati urayirwaye da!!! Ati se nayikuyehe ko mumpima ninjira ntayo ninjiranye! Bati utubaze tukubaze! Umuntu ntayoberwa umwibye ahubwo ayoberwa aho amuhishe. Ya maso ye yaje gukomeza kumuzonga maze muri Kanama 2016 asubira kwa muganga CHUK aho yitabwagaho na Dr Rutagengwa André ndetse na Dr Jean Bosco, bati ni ukugucisha muri Scaneur tukareba ko ayo maso adaterwa n’umutwe.

Colonel Bemera yagiye ari Imbirizi yigenza, bagarura kuri burankari yabaye Paralize abanyururu bose bagwa mu kantu. Abaganga n’abayobozi ba gereza bati birakira ntibiratinda! Nyuma y’iminsi ibiri yarushijeho kuremba maze bamujyana mu bitaro i Nyanza ari naho yaguye kuwa 20 Ukwakira 2016.

Ushobora gusoma iyo nkuru yose, ukanze hano: >>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>>