Partager/Share/Sangiza

07/10/2020, Jean-Claude Mulindahabi

Amezi atatu arashize havutse umutwe mushya wa politiki witwa Urunana nyarwanda ruharanira impinduka mu Rwanda, Alliance Rwandaise pour le changement (ARC) Rwandan Alliance for change (RAC). Ku itariki ya 06 Nyakanga 2020 ni bwo watangajwe ku mugaragaro. Mu kiganiro twagiranye n’Umuvugizi w’uyu mutwe, Achille Kamana yatubwiye uko bahagaze mu kubaka uyu mutwe mushya.