Partager/Share/Sangiza

20/06/2019, Deo Kabano

Paul Kagame umaze 1/4 cy’igisekuru ategeka uko abyumva

Nkuko bimaze kuba akamenyero, Perezida Kagame iyo aje I Burayi, cyane cyane ku cyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi yitabiriye inama zawo, usanga ariwe mu Perezida wenyine uba ufite abaturage be benshi bazindurwa, ku ruhande rumwe no kumwamagana ku bw’amakosa n’ibikorwa by’urugomo bamurega, hamwe no kuniga demokarasi ; mu gihe ku rundi ruhande haba hari abandi bamuvuga imyato, bagaragaza ko u Rwanda yarugejeje muri Paradizo.

Igitangaje rero kuruta ibindi ni uko Perezida Kagame yakomeje kwitwara nk’aho abo bose atari abana b’igihugu, maze na we yinjira mu nzira yo gushima abamushimagiza mu mbwirwaruhame ze, abandi nk’uko bisanzwe abita amazina njye yantera isoni no kuyandika.

Icyavuyemo nta kindi ni urwicyekwe, kunenana, gutukana, kwishishanya, n’ibindi byinshi biranga abantu badacana uwaka. Wakwibaza rero uti : bishoboka bite ko umuntu w’umuyobozi, cyangwa se reka mvuge wiyita umuyobozi ashobora kumva ko azubaka igihugu kigatera imbere atabanje kugerageza kumvikanisha abana b’u Rwanda ngo bumve ko bose basangiye igihugu, ko bagifiteho uburenganzira bose, ko batahiriza umugozi umwe. Ushoboza kunsubiza uti : uwakubwiye se ko ibyo biri mu bishishikaje Kagame ni nde ? Ko afite abo akorera bamushyize ku butegetsi kandi bakomeje no kumurengera ku bw’inyungu bakura mu kumukoresha.

Abanyarwanda bo ibyabo ntawe bishamaje rwose mu butegetsi bwa Kigali, na ducye dukorwa, akenshi inyungu za mbere zivamo ziba zigenewe imiryango yavukanye umugisha, uwangisha impaka azabanze abaze ba nyiri ama sosiyeti yegurirwa amasoko manini imbere mu gihugu. Iyo witegereje umubare w’abanyarwanda uri hanze, kandi bafite ubushobozi bwo kuba hari ibikorwa bakora byateza imbere mu gihugu cy’amavuko ndetse bikanafasha n’abakirimo kubona imirimo, ariko ibyo byose bikazitirwa na ya miyoborere iriho ubu ya « cishwa aha » wumva biteye agahinda.

Harya ngo imbunda n’amasasu, ruswa n’igipindi ngo bizabeshaho ubutegetsi bwa FPR ubuziraherezo? Hmmm, ubitekereza gutyo uwo si uwanjye, ikinteye agahinda gusa ni uburyo izasiga yoretse imbaga, kuko niba imyumvire n’imikorere yayo bikomeje ku murongo nyibonana ubu, nta handi ituganisha usibye kuturimbura twese nta n’umwe usigaye.

Nkwibarize rero : witeguye kujyanwa mu nyenga ureba, cyangwa se uzahagurukana n’abandi muharanire uburenganzira bwanyu ??

Uwiteka atube hafi.