Partager/Share/Sangiza

01/01/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Kwishimira ko umwaka urangiye, hakaba hatangiye undi, ni byiza ariko ntibihagije. Mu gihe imyaka ihora isimburana, ibibazo by’ingutu bidakemurwa, hakwishimirwa iki? Ko umwaka urangiye gusa?! Igihe umwaka ushize, ni ngombwa kwibaza niba koko hari intambwe ishimishije yatewe, no gufata ingamba nyazo zo gukemura ibitagenda cyangwa ibyananiranye n’ibitaritaweho. Hari impamvu nyinshi zikwiye guhagurutsa buri wese kugira ngo uw’2018 uzarute uw’2017.

Umwaka w’2017 urangiye hari ibikozwe, ariko unasize hakiri akaga kamaze igihe kinini mu banyarwanda. Ubuhunzi bwabaye akarande ku banyarwanda. Nubwo abari ku butegetsi bahisha imibare nyayo y’abanyarwanda bari mu buhungiro; bakivugira gusa ko babarirwa mu bihumbi makumyabiri; nyamara imibare itangwa n’imiryango mpuzamahanga, nka HCR (Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi) na OIM (Umuryango Mpuzamahanga wita ku bimukira), yerekana ko abanyarwanda barenga ibihumbi magana ane bari mu buhungiro. Abo na bo ni abiyandikishije muri iyo miryango gusa. Bivuze ko uwo mubare urenze kure kuko hari n’abahunga ariko kubera impamvu zinyuranye ntibiyandikishe muri iyo miryango. Dutange ingero: HCR ivuga ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hari impunzi z’abanyarwanda 245.000, i Bugande HCR ivuga abakabakaba 18.000 nyamara amakuru dukesha umwe mu bazi neza imibare yo muri OIM yemeza ko hari impunzi z’abanyarwanda zisaga 113.000 mu Bugande (mu kiganiro ku munota wa 49′) Muri Kongo Brazzaville hari impunzi z’abanyarwanda 9.000. Izi ngero zonyine zirerekana impunzi zirenga 350.000 mu bihugu bitatu gusa. None se ko hafi mu bihugu byo ku isi yose uhasanga impunzi z’abanyarwanda, zirimo n’iza vuba, ubwo hari uwashidikanya ko abanyarwanda b’impunzi barenga ibihumbi 400.000? Niba ubutegetsi buriho, bugabanya nkana ikigero cy’umubare w’abanyarwanda babuhunze, bwagikemura bute butemera uburemere bwacyo?

Umwaka w’2017, na wo usize hari abafunzwe bazira kutavuga rumwe n’abari ku butegetsi nk’uko banyirubwite babyivugira. Diane Shima Rwigara wari wifuje kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, ubu ari muri gereza. Diane Rwigara afunganywe na mama we Adeline Rwigara kuva muri Nzeli 2017. Anne Rwigara, murumuna wa Diane we yarafunguwe. Ibi byaje nyuma y’urupfu rwa Assinapol Rwigara, na n’ubu, rutigeze rusobanurwa n’inkiko zo mu Rwanda kandi Polisi yo yaravugaga ko ifite uwamuhitanye, binakurikirwa no kubasenyera inzu y’igorofa kandi berekana ibyangombwa byayo byuzuye bahawe n’ubwo butegetsi. Muri iki gihe imitungo yabo yarafatiriwe; barashinjwa n’inyerezwa ry’imisoro nyamara bo barabihakana, bagasobanura ko ari urwitwazo rudafite ireme. Diane Rwigara yafunzwe inzego z’ubutegetsi zimushinja imikono mpimbano, nyamara we abihakana yivuye inyuma, akemeza ko bamurenganya.  Kenshi Diane Rwigara yumvikanye asobanura ko azira kuba yarerekanye akerengane kari mu gihugu, akaba yari yaniyemeje guhatana na P.Kagame ukiri ku butegetsi muri manda ya gatatu itari yemewe n’Itegekonshinga ryashyizweho mu w’2003. Iyi yemezaga ko ntawurenza manda ebyiri. Mu w’2015 ryahinduwe hagamijwe ko P.Kagame yakongererwa umubare wa manda, zikarenga ebyiri.

Umwaka w’2017 usize abayoboke umunani  n’abayobozi ba FDU Inkingi bari mu Rwanda bafunzwe kuva muri Nzeli. Muri bo hari Visi-Perezida wa FDU Boniface Twagilimana, umubitsi wungirije Léonille Gasengayire, n’umuyobozi wa FDU mu mujyi wa Kigali, Théophile Ntirutwa. Aba bayoboke ba FDU basobanuriye urukiko ko bazira kutavuga rumwe n’ubutegetsi; mu gihe bwo bubashinja ngo gukorana n’umutwe waba ushaka gutera igihugu. Bariya bayobozi bo bari baragiye banafungwa ariko nyuma bakarekurwa nta kintu gifatika barezwe. Abo bayoboke ba FDU bafunzwe mu gihe hari hasanzwe n’izindi mfungwa za FDU mu Rwanda, muri zo Victoire Ingabire Umuhoza, ufunze kuva mu w’2010, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka Sylvain Sibomana na we umaze igihe kinini afunze kuko ari muri gereza kuva mu w’2012. Hari kandi n’abayoboke ba PS Imberakuri bafunze, muri bo hari Célestin Yumvihoze na Eric Nshimyumuremyi, ndetse iri shyaka rikaba ryarabatabarije mu nyadiko zinyuranye ryashyize ahabona. Ikibazo cy’abafunze bavuga ko bazira ibitekerezo byabo, ni ikindi kimenyetso ko mu Rwanda inzira ya demokarasi ikiri ndende. Inzitizi za demokarasi zakongerwaho kandi n’ibyatangajwe n’uwahoze ari Minisitiri w’intebe Faustin Twagiramungu na Padiri Thomas Nahimana, bombi bavuga ko bashatse gusubira mu Rwanda muri gahunda y’ibikorwa bya politiki ariko ngo ubutegetsi bukabakumira. Umwe bumwima ibyangombwa ndetse na visa, ku wundi bubuza indege kumutwara yerekeza mu Rwanda.

Nk’uko byanagaragaye mu myaka yashize, uw’2017 usize na none ishyaka riri ku butegetsi, FPR n’amasosiyete y’ubucuruzi yaryo, n’ibikomerezwa mu myanya yo hejuru ari bo bihariye ibikorwa by’ibanze mu bukungu bw’igihugu. Kubangikanya inyungu z’abakomeye mu butegetsi, n’inyungu za rusange, aho kubonerwa umuti, zakomeje gushimangirwa no mu w’2017. Umwaka w’2017, na wo usize abanyarwanda badafite uburenganzira nyabwo ku bijyanye n’ubuhinzi. Imyaka ishize ari myinshi, badafite uburengenzira bwo guhinga ibishobora kubatungira imiryango no kubavana mu bukene. Baracyahatirwa guhinga igihingwa kimwe, kandi bakanahatirwa kujya kukigurisha mu mashyirahamwe y’abacuruzi, bakabaha udufaranga tw’intica ntikize, tudashobora kubatunga. Kubera politiki mbi mu rwego rw’ubuhinzi, politiki idatuma abaturage babasha kwikungahaza ku biribwa, ahubwo hakaba hakiri n’aho inzara ihitana bamwe, kubera kubura ikibatunga, aho n’ubutegetsi ubwabwo bwivugira ko 39% by’abana bagwingiye kubera imirire mibi, biratuma impungenge ziyongera ku benegihugu. Abaturage bararira kubera ko baswe ibishanga, abandi bagataka kuko bari  gucibwa imisoro ku butaka kandi nta faranga bagira kuko nta buhinzi cyangwa izindi nyungu babufiteho. Umukeno, no kutemererwa gukora ibyo bashoboye mu rwego rw’ubuhinzi, birazahaza abaturage kuko abarenga 85% batunzwe na bwo. Ni na yo mpamvu hari abibaza niba ibyo bintu byo kutemerera abaturage guhinga ibishobora kubahaza mu biribwa no kubavana mu mukeno, niba atari ukubicisha inzara n’umukeno nkana?!

Uwavuga ibibazo umwaka w’2017 na wo usize udakemuye mu Rwanda, byafata igihe (uburezi buracyari inyuma nk’uko n’abategetsi ubwabo babyemera, gusesagura duke igihugu gifite biracyakorwa n’abari hejuru mu butegetsi, imishahara minini irongezwa abo hejuru, mu gihe mwarimu akicira isazi mu jisho, n’ibindi), ariko ntawasoza iyi nyandiko atavuze ku kibazo gikomeye cy’umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’ibihugu birukikije. Umwaka w’2017 usize u Rwanda na Uganda bitarebana neza. U Rwanda rurashinja iki gihugu ko hari abahakorera imyitozo bagamije kuzateza intambara; mu gihe na Uganda ikomeje kwerekana ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwohereza mu Bugande abajya guhungabanya umutekano w’abanyarwanda bahahungiye. Uyu mwuka mubi hagati y’abagande n’abategetsi b’u Rwanda biza byiyongera ku mubano utari mwiza n’u Burundi, ndetse n’igitotsi mu mubano w’u Rwanda na Tanzaniya na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

Mu rwego mpuzamahanga kandi ubutegetsi bw’u Rwanda ntibuhafite isura nziza ku bijyanye na raporo zasohotse mu w’2017, aho Human Rights Watch ndetse n’akanama ka LONI gashinzwe kurwanya no gukumira ibikorwa by’iyicarubozo (CAT), zerekanye ko ubutegetsi bw’u Rwanda butubahiriza uburenganzira bwa muntu. Muri izo raporo, iyo miryango mpuzamahanga igaragaza abantu bishwe n’inzego zakabaye zibarengera, hakaba kandi hanagaragaramo ibikorwa by’iyicarubozo, n’akandi karengane. Nubwo abategetsi b’u Rwanda babihakana, ariko iyi miryango mpuzamahanga ikomeza yerekana ko ibyo yasohoye yabikoreye ubushakashatsi, ikaba inabifitiye ibimenyetso.

Byinshi mu bitaragenze neza mu w’2017, biza ari nk’ibintu byamenyerewe n’abanyarwanda kandi bibangamiye uburenganzira bwa muntu. Nta mpamvu ikwiye gutuma abanyarwanda bataharanira kubyigobotora. Ntabwo byumvikana ko mu kinyejana cya 21, abenegihugu babaho nk’abafashwe bunyago, cyangwa se ngo babeho bemera ibibakorerwa byose kandi bibangamiye uburenganzira bwa muntu nk’aho ari abacakara! None se wasobanura ute ko abanyarwanda babuzwa imibereho kugeza n’aho babuza guhinga ibibatungira umuryango. Wasobanura ute ko n’uwejeje, ahatirwa igiciro n’uwo agurushaho, nyuma akajya kugura ahenzwe ibyo ubwe yari yihingiye? Ubu se, ubibona nk’ubucakara bufite indi sura aba akabije? Mu w’2018, abanyarwanda ntibari bakwiye gukomeza kugira imibereho nk’iyi yose tubonye hejuru. Ubutegetsi ntibukwiye gukomeza kwirengagiza akababaro k’abaturage. Abanyarwanda bifitemo ibitekerezo byiza byo kuzamura igihugu cyabo bakwiye kubisangiza abandi ndetse ubutegetsi ntibugomba kubaziza ko byaba bitandukanye n’ibyabwo. Umwaka w’2018 ukwiye guhindura imyumvire, kugira ngo abanyarwanda bashime ibikwiye gushimwa, bagaye ibigayitse, bityo umuyobozi abe koko ukorera inyungu z’igihugu cye aho gukorera inyungu ze gusa cyangwa inyungu z’agatsiko runaka. Kwikubira, kwironda, kwikanyiza, kurenganya, gutoteza, kwibasira abandi kimwe n’ibindi bikorwa byo guhohotera, ntibikwiye mu w’2018, uretse ko n’ubundi bitari bikwiye no mu myaka yindi ishize yose.

Umwaka w’2018, uzababere umwaka w’amahoro, umwaka w’uburumbuke, uw’amahirwe, umwaka w’amata n’ubuki.