Partager/Share/Sangiza

28/02/2018, Jean-Claude Mulindahabi

P.Kagame ahagaze hejuru y’abo bategekana abanenga, abacyocyora

Ubusanzwe umwiherero ni igikorwa abantu bajyamo bagamije kunguka no kungurana ibitekerezo, ubumenyi, imikorere, n’ibindi. Ni gahunda isaba ko abantu bahurira ahatuje, ahabafasha gutekereza neza, no kumva bisanzuye nta kibavangira muri iyo gahunda biyemeje. Ni na yo mpamvu igihe cy’umwiherero abantu bafata inzira bakaba bahagaritse gato ibyo bari basanzwemo kugira ngo koko bihe akanya ko gutekereza neza icyo bagamije. Ni ukuvuga ko bagiye mu mwiherero bavayo bakera imbuto, bagatanga umusaruro. None ko i Gabiro bavuga ko nta gihunduka?

Umwiherero, ntubera ku karubanda. Umwiherero si uwo gutamaza, kwikoma, gutesha agaciro, cyangwa kwandagaza abandi. Umwiherero utandukanye n’ibyo gushyira ku karubanda abakora nabi cyangwa abananiwe mu kazi. Ahubwo mu mwiherero, iyo habayemo no kurebera hamwe ibitagenda, bikorwa mu bupfura. Uwadohotse akungurwa inama, cyangwa agahanurwa ariko si ngombwa si na byiza ko bikorerwa ku karubanda kuko n’ijambo umwiherero ubwaryo ritandukanye no gukorera ibintu ahitaruye cyangwa mu rusaku. Umwiherero w’i Gabiro ufite iyihe sura?

Ku nshuro ya 15, abategetsi bakuru mu nzego zose z’igihugu, bongeye guhurira mu mwiherero i Gabiro mu kigo cya gisirikare. Byabaye akamenyero ko muri buri mwiherero, Perezida wa Repubulika Paul Kagame abwira abategetsi bagenzi be ibyo abanenga ku karubanda ndetse akoresheje n’imvugo ikarishye. Uyu mwiherero uje werekena ko P.Kagame akiri wa wundi wagaragaye mu myiherero y’ubushize, abo bategekena na bo baracyari ba bandi, bikiriza byose, yanabagerekaho n’ibyo batakoze cyangwa bakoze nabi, bakabyemera uko byakabaye bitewe n’uko bumvise P.Kagame abibatuye hejuru. Ibi muraza kubyiyumvira mu ijambo riri kumpera y’iyi nyandiko.

Baca umugani mu kinyarwanda ngo « uvuze ko nyirurugo yapfuye si we uba umwishe ». Dore isura uyu mwiherero utanga nta guca ibintu ku ruhande:

Uyu mwiherero w’iminsi ine, uba buri mwaka ku batagetsi bakuru basaga 300. Byabaye akamenyero, kandi na P.Kagame arabyivugira: ngo bajya mu mwiherero bagahora basubiramo ibintu bimwe kuko nta gikosorwa. Uyu mutegetsi yamenyereje abantu ko buri gihe mu mwiherero acyocyora bagenzi be bategekana, ikidodo kikabafata, yababaza bagasubiza basusumirwa bashakisha amagambo yatuma ubahagaze hejuru acururuka.

Bose bamubona nka nyirububasha. Kuri iyi nshuro ya 15 na bwo imbyino n’inyikiirizo ni ya yindi, ntiyahindutse: Paul Kagame arabaza ba meya, azamuke abaze ba minisitiri, abadepite, ndetse aranabaza Perezida wa Sena n’uw’umutwe w’abadepite, impamvu ibintu byazambye mu nzego bashinzwe, bikazamaba ku rwego rw’igihugu kugeza aho abanyarwanda bakirwaye amavunja. Abo bose, ubwoba burabatashye, amayeri yo kwirinda ko umujinya wabamanukiraho, ni ukwemera ko ntacyo bakoze neza ko kandi ari bo biturukaho; bo n’abaturage.

Umwiherero mu kigo cya gisirikare!

Ibiri amambu bajyanwa mu kigo cya gisirikare; ubwabyo bifite ishusho yo kutagira urwinyegamburiro rusesuye. Bitanga ishusho yo kuyoborwa no kubwirwa no kwikiriza ndetse no gushyira mu bikorwa nta kuzuyaza, nta kubyibazaho kubera gutinya uwo hejuru, umwe rukumbi, we wenyine wemerewe gutaha iwe akagaruka bukeye cyangwa ubukiriyeho. Iyo afashe ijambo atangiye kubacyaha, ntawuhumeka, buri wese aradagadwa yibaza icyo yasubiza uwo mutegetsi umuhagaze hejuru, ubashinja kudakemura ibibazo.

Bose baramwizeza gukosora no kubonera umuti ibitagenda. Nyamara barabizi neza ko imyaka ishize irenga ari 20, ibintu byarazambijwe n’uko hejuru y’ubutegetsi bw’igitugu, hiyongeraho ko hadashyirwa imbere inyungu z’abenegihugu bose, ahubwo hafi y’ibikorwa byinjiza amafaranga byose, biri mu maboko ya ba nyirububasha n’ishyaka ryabo. Kunenga ubutegetsi bwa Kagame ni umuziro ku bari imbere mu gihugu, n’ikimenyimenyi, ababigerageje bose ubu barafunze, uhereye ku bashatse kwiyamamza cyangwa kwamamaza uwo bahatana bitari ibyo guherekeza.

Mu ijambo ritangiza uyu mwiherero, P.Kagame aravuga ikibazo cy’inzara! Nyamara azi neza ko ubutegetsi bwe, babujije abaturage kwihingira ibishobora kubatungira imiryango no kubavana mu bukene. Abaturage barumvira kuko bakutse umutima, bagatekereza ko nta yandi mahitamo. Bahinga ibyo bategetswe. Arabizi neza ko n’uwijeje adafite uburenganzira bwo kugena uko ashaka imyaka ye. Ategetswe kubijyana byose uko byakabaye ku ikusanyirizo. Umuturage ategetswe rero kugurisha ahantu ubutegetsi bwagennye, ku giciro bwagennye, kandi nyuma ashobora kubigura bimuhenze kurusha ayo yabigurishijeho.

Umukuru w’igihugu aravuga ikibazo cy’amavunja, nyamara yakabaye azi neza inkomoko yayo. Umukeno utuma bantu babaho mu mukungugu, no kutagira amazi yo gusukura aho batuye. Amazi ari mu bya mbere ubutegetsi bwakabaye bwarakoze, mbere yo kubaka iminara irimo za Kigali Convention Center, zubatswe ku mwenda uzishyurwa n’abo baturage kandi itabatunze. Urebye ibintu bikorwa macuri, kandi ibyemezo bikomeye mu gihugu ntibyafatwa Paul Kagame atabizi.

Perezida wa Repubulika aravuga ko umutekano umeze neza, nyamara uwibeshye akerekana ko hari ibyazambye akerekana uruhare rwe, anavuga ko bikwiye gukosorwa, ntibimugwa amahoro. We ubwe yivugiye ko abantu nk’abo, abohereza kota umuriro wa gezeza. Ibyo ni ibintu bitera ubwoba benshi mu banyarwanda ku buryo ntawutinyuka guhaguruka ngo abaze uburenganzira bwe. Hashize icyumweru, impunzi z’abakongomani zabaga mu nkambi ya Kiziba mu burengerazuba bw’u Rwanda ku Kibuye zihohotewe ndetse bamwe barishwe ku buryo na n’ubu umubare w’abarashwe na polisi n’abasirikare utaramenyekana neza kuko kuva mu ntangiriro, uhinduka.

Paul Kagame aremeza ko umutekano ari wose 

Ese ibi bifite ishingiro? Reka dufate urundi rugero ruto: mu minsi yashize ntihari abafunzwe bazira ko bateze amatwi Radiyo Itahuka. Gufungura Radiyo ukumva « chaine » ushatse bihinduka icyaha gute kitanditse mu mategeko? Ese ushyigikiye ubutegetsi buriho, we ntagomba kumva icyo abatavugarumwe nabwo bavuga? Hari ikibazo gikomeye cy’umutekano, waba uwo munda, waba uwo kwisanzura mu bitekerezo, uragerwa ku mashyi.

Uwagaruka ku rugero rw’impunzi zarashwe ejobundi buriya, biteye kwibaza. Koko, kubona nta mutegetsi n’umwe wo mu Rwanda wagize akanyabugabo n’ubutwari ngo anenge iraswa n’ihohoterwa ryakorewe ziriya mpunzi z’abanyekongo. Ni akumiro! Umukuru w’igihugu ntacyo yavuze, ubwo rero n’abandi ni ukuruca bakarumira! Abantu barashwe ni benshi ku buryo abategetsi bakuru bagombaga kuba hari icyo babivuzeho imbere y’abanyarwanda. Kuryumaho, byongera impungenge mu bantu, abantu bagakuka umutima; mu yandi magambo, ibintu bigahinduka iterabwoba.

Bariya bategetsi barasuzugurwa bakanasuzuguzwa imbere ya rubanda

Hari uwavuga ati: »hari ikibazo cy’imyigire mike ». Uwo yaba abishingiye ko uwize atakabaye ayobora abandi kariya kageni. Ikibazo nyakuri ni imyumvire, kwibeshya ku cyo tubereho, no kwirengagiza ko politiki ibereyeho inyungu z’abanyagihugu bose, itabereyeho kubigarurira, no kubagenza uko wishakiye. Nshobora kwibeshya ko gushyira iterabwoba ku bo nyobora n’abo dukorana ko ari byo bizatuma banyubaha cyangwa bagakora batikoresheje. Ni ukwibeshya kuko gukura umutima bagenzi bacu nta mahoro arambye ubwabyo bitanga. Umuyobozi mwiza dushobora kumwubaha atiriwe adushyiraho iterabwoba. Ariko ikindi kibazo ni uko byose biterwa ni uko twemera kuba ibikange. Kwemera kuba ibikange, utavuga icyiza wifitemo, udashobora kuvuga ibitekerezo byiza ufite mu mutima, ni byo bita gupfa uhagaze (n’uwashaka yavuga ko ari ugupfa ukambakamba).
Twishyire mu mwanya wa bariya bagabo n’abategarugori i Gabiro. Abahagaze hejuru, abacyocyora, na bo bagasa n’abikiriza bati tubabarire mwimanyi tuzakora ibyo ushaka byose. Buriya se bariho? Bibateye ishema kwiyaka ubugabo n’ubwenge bwabo?. Ntabwo ngamije kubaseka. Gusa twibaze: ese hari uwigeze abahatira guhitamo gutakaza uburenganzira bwa muntu? Hari uwabahitishijemo kwemera kuba ba « ndio bwana » no mu bitayikwiye? Mu yandi magambo, baremeye. Aha ni ho uzumva hari ugira ati: « igihugu gitegekwa n’uwo cyemeye » (on a le roi que l’on mérite). Aho ubivuga atibeshya cyane, ni uko, iyo abantu bemereye umutegetsi kwivugira no kwikorera ibyo yishakiye, baba biyemeje no kwirengera ingaruka zabyo. Umunyarwanda yaciye umugani ngo « uwigize agatebo ayora ivu »! Nyamara igitangaje, mu bikiriza, bakanemera ibidakwiye harimo n’abize menshi. Ese babasha gusobanura icyo barusha utarize imbere ya Kagame?
Bizagenda bite?
Buri gihe mu mwiherero, Paul KagameCyakora, asoza ijambo avuga ko bidahagije kuvuga ngo birangirire aho. Ariko nyine n’ubu aremeza ko ntacyahindutse. Aha rwose afite ukuri. Niba ubutegetsi bwe (nk’uko abyivugira) bwarananiwe gukorera neza abanyarwanda, we n’abo bategekana, bakwikoreye indi mirimo, maze abandi banyarwanda bafite ubuhanga,ubwenge n’umutima bakabasimbura. Buri munyarwanda afite ijambo, ikibura ni uko turyiyima, ndetse abanyarwanda bafite n’ubushobozi, uretse ko bamwe muri twe tubuhara ku mpamvu zidafite ishingiro.
Bariya bose ahagaze hejuru, ababwiza inani na rimwe, bakubika umutwe, bakadagadwa kandi nta kibi bakoze kitavuye i bukuru, bariho batariho kuko uwifitemo icyiza kitari mu murongo wa Kagame ntatinyuka kukivuga. Ariko ni bo babihisemo. Iki ni na cyo gitangaje! Ni gute umuntu ahitamo kuba « ndio bwana » no mu bitayikwiye. Ni gute umuntu ahitamo kuba humiriza nkuyobore, kugeza aho abona abarengana, akamera nk’utabibona. Benshi muri bo bavuga ko bakora politiki. Politiki idafitiye inyungu abenegihugu bose muri rusange, yakwitwa politiki? Ari bo ari P.Kagame bemeza ko ibintu byazambye kugeza aho abanyarwanda bicira inda ku nzara. Ibi byose bikurikirwa no kumva ko ubutegetsi bwabo ngo bushyirwa mu myanya ya mbere ku rutonde rw’isi mu nzego zinyuranye. None se ibyo ntibihabanye n’ibyo ubwabo bivugira muri uyu mwiherero? Aho ni ho ikibazo kiri: ikinyoma mu nyungu za politiki y’amashandikiranyo. Abenegihugu bafite uburenganzira bwo kubwira aba bategetsi ko baberetse aho ubushobozi bwabo bugarukira, ko rero ku bw’ibyo bakwigirayo bakajya mu yindi mirimo bashoboye, bityo ubuyobozi bugahabwa abakorera bakanaharanira inyungu rusange z’abana bose b’u Rwanda.

Ijambo rya Paul Kagame atangiza umwiherero tariki ya 26 Gashyantare 2018 i Gabiro: