Partager/Share/Sangiza

14/03/2019, Jean-Claude Mulindahabi

Muri iyi minsi umwuka mubi wongeye gufata intera hagati ya Paul Kagame na bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, by’umwihariko igihugu cya Uganda. Ku itariki ya 27 Gashyantare, amakamyo avuye Uganda yageze ku mupaka i Gatuna ntiyemererwa kwinjira mu Rwanda. Ku itariki ya 28 Gashyantare nibwo hasohotse amatangazo ya Rwanda Revenue Authority (Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, bavuga ko aho i Gatuna hari imirimo y’inyubako, ko ri yo mpamvu amakamyo atemerewe kwinjira. Na n’ubu ni ko bimeze. Ntabwo byashimishije na busa ubutegetsi bw’u Bugande. Ku ruhande rw’u Rwanda, abaturage bavuze ko bahazahariye kuko bamwe bahahagayo, none kuva icyo gihe uretse no kuba badafite uko bajyayo, ubutegetsi bwababwiye kutongera gusubirayo. Nyuma y’ibi, mu gihe cy’umwiherero w’abayobozi bakuru b’u Rwanda P.Kagame yagaragaje birambuye ko ku munsi wa none atumvikana n’abategetsi ba Uganda. Na mbere hose, umwuka ntiwari mwiza, ariko muri iyi minsi byahumiye ku mirari. Ni na ko bimeze ku Burundi.

Mu kiganiro musanga munsi hano, Padiri Thomas Nahimana aravuga icyo abona gitera uriya mwuka mubi, ingaruka bishobora guteza, ndetse akanatanga inama kuri buri wese. Aranavuga kandi no ku kibazo cy’ihungabanywa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda: