Partager/Share/Sangiza

05/03/2019, Jean-Claude Mulindahabi

Minisitiri R. Sezibera imbere y’abanyamakuru

kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Gashyantare 2019, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Richard Sezibera yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, kikaba kibanze ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda. Dr Sezibera yahakanye ko nta basirikare u Rwanda rwongereye ku mupaka na Uganda. Dr Sezibera yavuze ko impamvu zatumye bafunga umupaka wa Gatuna, ngo byatewe n’imirimo yo gusana iri kuhabera, ndetse yongeraho ko ngo abinjira n’abasohoka bashobora gukoresha indi mipaka iri hagati y’ibihugu byombi.

Abajijwe iby’abajenerali batatu bivugwa ko bafunze (ari bo Jenerali Fred Ibingira wahoze ayobora Inkeragutabara, Gen. Maj. Joseph Nzabamwita uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza, na Gen. Maj. Emmanuel Ruvusha usanzwe ayobora igisiriakre mu majyepfo), yavuze ko ngo batafashwe. Dr Sezibera yabwiye abanyamakuru ko Bazeye Fils na Col Abega bazanywe mu Rwanda bvanywe Kongo Kinshasa, nyuma yo gufatirwa Bunagana ku mupaka wa Uganda na RDC, ngo ubu bari guha amakuru inzego z’u Rwanda, ngo ku bijyanye n’imitwe sihobora kuba yatera u Rwanda. Aha Dr Sezibera yakomoje kuri FDLR na RNC.

 

Munsi hano, ikiganiro kirambuye Dr Richard Sezibera yagiranye n’abanyamakuru, cyanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda:

https://www.youtube.com/watch?v=SgE3WNgp8RA