Partager/Share/Sangiza

03/10/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Indege yarashwe igahitana Perezida Habyalimana n’abo bari kumwe bose tariki ya 06/04/1994

Umubare w’abahoze mu gisirikare cya FPR Inkotanyi batanga ubuhamya ku bagize uruhare rwo kurasa indege yahitanye Perezida Yuvenali Habyalimana ukomeje kwiyongera. Ikinyamakuru « Jeune Afrique » kimaze gutangaza kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 Ukwakira 2017, ko undi wahoze mu gisirikare cya FPR Inkotanyi, APR (Armée Patriotique Rwandaise), akaba yaranabaye mu gisirikare cy’ubu RDF (Rwanda Defence Force), aheruka gutanga ubuhamya imbere y’urwego rw’ubutabera mu Bufaransa, akaba yarasobanuye ko yari mu batwaye ibisasu byakoreshejwe muri icyo gikorwa cy’iterabwoba cyahitanye abari muri iriya ndege bose tariki ya 06 Mata 1994.

Muri uyu mwaka w’2017, uwo mutangabuhamya, usanzwe aba mu gihugu cy’Ubwongereza, amaze kujya imbere y’urwo rwego inshuro ebyiri asobanura ibyo avuga ko yahagazeho. Nta gushidikanya ko kuba amazina ye atahise atangazwa, biterwa n’impamvu zo kurushaho kubungabunga umutekano we. Nubwo abamaze gutanga ubuhamya ari benshi, ariko hari n’abishwe cyangwa bakaburirwa irengero bateganyaga kubutanga. Hari nk’uwahoze ari umuyobozi mukuru w’ubutasi bwo hanze y’u Rwanda, Koloneli Patrick Karegeya wari warumvikanye kuri RFI, ku itariki ya 09 Nyakanga 2013 yatangaje ko we na Jenerali Kayumba Nyamwasa bazi neza aho « missiles » zarashishijwe zari ziherereye. Koloneli Karegeye akaba yarishwe tariki ya 01/01/2014, mbere yo kugera imbere y’Ubutabera bw’Ubufaransa. Hari kandi Emile Gafirita washimutiwe muri Kenya mu kwezi k’Ugushyingo 2014, habura gato ngo yerekeze mu Bufaransa gutanga ubuhamya. Hari n’abo bagerageje kwica ariko Imana igakinga ukuboko, nka Jenerali Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo, watangaje ko azi neza 100% ko amabwiriza yo kurasa iriya ndege yatanzwe na P.Kagame. Nubwo ataragera imbere y’urwego rubishinzwe, Jenerali Kayumba avuga ko yiteguye gutanga ibimenyetso simusiga. Ku itariki ya 30 Kanama 2017, ubucamanza bw’Afurika y’Epfo, aho Jenerali Kayumba yahungiye, bwatangaje ko bwabonye ibimenyetso ko umugambi mubisha wo gushaka kumwica mu w’2010, ufitanye isano na politiki n’ubutegetsi bw’u Rwanda muri iki gihe.

Kugeza ubu, abahoze muri FPR bamaze gutanga ubuhamya, barimo abari abasirikare cyangwa abari hafi y’inzego zifata ibyemezo. Hari nka Major Jean Marie Micombero, wari muri za ngabo za FPR zari muri CND muri Mata 1994. Nk’uko tubisoma mu kinyamakuru « Marianne » cyo mu Bufaransa, cyasohotse ku itariki ya 31 Werurwe 2013, Major Micombero asobanura ko iraswa ry’iriya ndege ryakozwe n’abasirikare ba FPR bivuye ku itegeko ry’uwari ukuriye igisirikare ari we Paul Kagame. Yemeza ko azi neza uko igikorwa cyateguwe, ndetse akaba yarabitangiye ubuhamya imbere y’inzego zibishinzwe mu Bufaransa. Hari Dr Théogène Rudasingwa wabaye umunyamabanga mukuru wa FPR, akaba yaranabaye umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida Kagame, watanze ubuhamya mu w’2011 yemeza ko P.Kagame ari we wategetse iraswa ry’iriya ndege. Undi uri mu bashinja P.Kagame ko ari we watanze amabwiriza yo kurasa indege ni uwahoze ari mu bamurindaga, akaba ari Lt Aloys Ruyenzi, wari ku Mulindi wa Byumba ahabereye inama yo kunoza icyo gikorwa cy’iterabwoba.

Mu bandi batangabuhamya, bashinja P.Kagame kuba nyirabayazana w’iraswa ry’indege, bakaba baranabinyujije mu nyandiko zasohotse hanze, harimo Lt Abdoul Ruzibiza wananditse igitabo cyibishimangira (Rwanda: Histoire secrète, mu w’2004). Lt Ruzibiza yanatanze ubwo buhamya kandi arahirira kuvugisha ukuri imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda(TPIR). Déo Mushayidi na Charles Onana mu gitabo banditse « Les secrets du génocide rwandais » mu w’2002. Hari kandi Jean-Pierre Mugabe wakoze mu rwego rw’ubutasi mu gisirikare cy’Inkotanyi, na we akaba yaremeje kenshi mu ruhame ko iraswa ry’indege ryakozwe n’abasirikare ba FPR ku itegeko ry’uwari ukuriye igisirikare. Ahanini, urebye abenshi mu bashinja P.Kagame kuba ari we wari ku isonga ry’abakoze ririya bara, ni abo bari kumwe mu gisirikare cya FPR. Bamwe bari inkoramutima ze ku buryo bari bazi amabanga.

Uretse abanyarwanda n’abarundi bari muri iriya ndege, hari hanarimo abafaransa; abapilote 2 n’umukanishi (technicien). Imiryango yabo yahise isaba ko hakorwa iperereza kugira ngo ubutabera bugaragaze uko ibintu byagenze. Kuva mu w’1998 kugeza mu w’2006, umucamanza w’impuguke mu bikorwa by’iterabwoba, Jean-Louis Bruguière yakoze iperereza, maze aho arisoreje asohora impapuro zo guta muri yombi abantu 9 bakoranye na P.Kagame uwo mugambi wo guhanura indege. Ibi byatumye umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa uzamo igitotsi kugeza n’ubu kuko izo mpapuro zikiriho. Mu w’2007, Jean Louis Bruguière yasimbuwe na Marc Trévidic wafatanyije na Nathalie Poux mu gukomeza iyo dossier, ariko na Trévidic yarinze asimburwa atayigejeje ku ndunduro. Muri iki gihe, dosiye iri mu maboko ya Jean Marc Herbaut afatanyije na Nathalie Poux.

Mu kwezi kwa Mutarama 2016, abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux bari bavuze ko basoje igikorwa cy’iperereza k’uwahanuye indege. Ibyo babitangaje baranavuye mu Rwanda kureba aho igikorwa cyabereye. Nyamara, nyuma muri Kamena 2016, hatangajwe ko hari abandi batangabuhamya, bakwiye na bo gutegwa amatwi mbere yo kwanzura ibijyanye n’iyo dosiye. Muri bo havuzwe Jenerali Kayumba Nyamwasa wibukije ko kuva mu w’2013 yasabye gutanga ubuhamya. Ubu rero na we ari mu bategerejwe niba atarabutanze bikaba mu ibanga ritaramenyekana. Ni no muri urwo rwego rero, muri iyi minsi, hatangajwe ko gutanga ubuhamya no ku bandi bazi ukuri biri gukorwa.

Iyi dosiye imaze imyaka irenga 20. Hari abibaza niba kuyitinza bidaturuka ku bushake buke, cyangwa kwigegensera ngo hatagira ukanga rutenderi, nyamara abayikoraho iperereza baramaze kubona nyirabayazana w’icyo gikorwa LONI ifata nk’imbarutso y’ubwicanyi ndengakamere bwageze ku kigero cya jenoside. Iyo ndege yarashwe mu gihe u Rwanda rwari mu nzira yo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yari yarasinywe gahati ya Leta ya Habyarimana na FPR Inkotanyi; aho bari bumvikanye gusangira ubutegetsi ndetse ingabo z’impande zombi zigahuzwa zikaba iz’u Rwanda. Iyo ndege yarashwe, mu gihe abanyarwanda bari bakiri mu cyeragati n’imitima ihabye, ku buryo Jenerali Kayumba Nyamwasa yatangarije BBC TWO, ko igikorwa cy’iterabwoba nka kiriya uwagikoze yari azi neza ko nta ho gitaniye no gucana umwambi w’ikibiriti ku mashara.