Partager/Share/Sangiza

18/05/2019, Jean-Claude Mulindahabi

Mu w’1999, ubutegetsi bw’u Rwanda bwashinje abagabo batatu ko ari bo bishe abanyamaerika babiri muri Pariki ya Bwindi muri Uganda. Leta Zunze ubumwe z’Amerika zabanje kubyemera gutyo, ndetse abo bagabo bajyanwa kuburanishirizwa muri Amerika. Abo ni François Karake, Grégoire Nyaminani na Léonidas Bimenyimana.  Kera kabaye, Amerika yaje gucukumbura isanga abo banyarwanda barashinjwe banahatirwa kwemera ibyo batakoze. Amerika yavumbuye bitinze ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwayiroshye mu rubanza rwayikojeje isoni kuko abo bagabo bafashwe nk’ababisha b’ibyehebe (terroristes) kandi barengana. Muri iki kiganiro Prof Dr Charles Kambanda aratubwira ukuntu Amerika yavumbuye ko yabeshywe, n’impamvu yahisemo kohereza bariya banyarwanda mu kindi gihugu.