Partager/Share/Sangiza

24/10/2017, Christian Murokore

Diane, Anne na mama wabo Adeline Rwigara

 

Urubanza ruregwamo Adeline Rwigara, Diane Shima Rwigara na Ann Uwamahoro Rwigara, kuri uyu wa mbere, tariki ya 23 Ukwakira 2017, rwasomewe ibyemezo byerekeranye n’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo: Adeline na Diane Rwigara basabiwe gukomeza gufungwa by’agateganyo; Ann Rwigara ahabwa uburenganzira bwo gukurikiranwa adafunze.

Mu cyumba cy’Urukiko rukuru ruri i Nyamirambo, kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ukwakira 2017, umwanzuro wari utegerejwe na benshi washyizwe ahagaragara. Umwanzuro wafashwe n’umucamanza ngo ni uko  Adeline Rwigara na Diane Rwigara bakomeza gufungwa by’agateganyo igihe cy’iminsi 30, mu gihe Ann Rwigara we yabona akanya ko kuba agiye guhumeka, ngo akurikiranwe adafunze.

Ubundi se ni izihe ngingo zifatika zibafunga iminsi mirongo itatu? Ibyaha bihimbano baregeshwa ngo birerekana ko, kubera ko bavuganye n’abantu batuye hanze y’u Rwanda kuri whats up, byateye impungenge Leta ya Kagame, ko abo babavugisha ngo bashobora no kubacikisha. Ubwo birumvikana ko « paranoia » ya Kagame ari RNC, we yita umuryango w’iterabwoba, arimo gushyira mu majwi. Ariko umuntu yakagombye kumubaza niba ahubwo atanatinya n’Abanyamerika?

Aho tumariye kumva iriya nkuru yo kuba urukiko rurekuye Ann Rwigara, abari barafashe umugambi wo kumutabariza, kubera ko afite ubwenegihugu bw’Amerika, twabibonyemo igisubizo ku gikorwa twari twakoze duhamagara muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, kandi ni na byo; ariko ikirengejeho ni ibisobanuro twahawe n’umunyamategeko Professeur Charles Kambanda, mu kiganiro yatanze kuri Radio Itahuka, ikiganiro cyahise kuwa mbere tariki ya 23 Ukwakira 2017. Aha yasobanuye ko ikibazo cyakozweho memorandum, yari anafite mu ntoki, bikozwe na Minisiteri y’Ubutabera maze ikaza kugeza raporo mu Biro bya Perezida Trump. Nkurikije ibyo Professeur Charles Kambanda yavuze muri icyo kiganiro, Perezida Trump yaba hari uko yabimenyesheje Kagame amwumvisha ko agomba kurekura uwo Munyamerikakazi. Nubwo twebwe tuzakomeza gutabaza, ariko ikibazo kirazwi kugeza ubu. Mu Itegeko Nshinga ry’Amerika, hari ingingo zivuga gutabara umunyamerika aho yaba ari ho hose, byaba na ngombwa hagakoreshwa ingufu. Umuntu azi neza uko Amerika yubaha ikintu cyiswe itegeko, nta kindi cyagombaga kwitegwa, usibye ko Amerika igomba gufata icyo kibazo mu ntoki kandi ikumvisha Kagame ko agomba kurekura umunyamerikakazi ataruhanyije.

Ikindi gifite irindi reme ni uko kuri ubu ubuyobozi bwahindutse muri Amerika, bukaba buri mu maboko y’aba Repubulikani, batigeze bagiraho aho bahurira n’amanyanga ya Kagame, nk’uko byari bimeze mu gihe cya Bill Clinton, twabonaga bari kumwe baragiranye inka kuri Muhazi. Ubutegetsi bwa Trump bushobora guhindukirana Kagame, kandi byaratangiye ngira ngo na we arabizi.

None se birashoboka ko Kagame yafatirwa ibihano bivuye kuri ruriya rubanza?

Igisubizo ni yego. Professeur Charles Kambanda yasobanuye ko, iyo umunyamerika agaraguzwa agati mu gihugu icyo ari cyo cyose, Leta y’Amerika iba ifite inshingano zo kuba yanakoresha n’imbaraga, kugira ngo imurengere, ikore ibiteganywa n’Itegeko Nshinga ry’Amerika.

Birashoboka rero ko Kagame, kubera ubuhubutsi asanganywe, ashobora kwinangira agashaka kurega agatuza, ngo yerekana ko nta we utegeka u Rwanda usibye we, ari na byo bishobora kuba intandaro yo kurangira kwe. Ibi si ibyifuzo gusa, ni ukureba ibintu uko bishobora gukurikirana. Amadosiye ku Rwanda ari muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Amerika ni menshi, kandi aruzuye kugira ngo Amerika irekure Kagame, we wakunze guhekwa arisha jenoside, noneho arasabwa kwigenza. Ndizera ko adakerensa ubuhangange bw’Amerika buzwi kandi bwubahwa n’isi yose kugeza no ku banyaburayi.

Ingero kandi ni nyinshi ku banyagitugu bagiye bacirirwaho iteka n’Amerika, Kagame ashatse ingero yagombye kurebera hafi ye, kuri ba Robert Mugabe wa Zimbabwe, na Bechir wa Sudani. Ubutegetsi bw’aba Repubulikani burashaka gukora binyuranye n’ibyakozwe na Guverinoma z’aba Demokarate, bivuga ko abanyagitugu bari ku ibere ku bwa Clinton na Obama, bagiye kujya ku ruhande runyuranye n’urwo bahozeho.

Ikindi tugomba kumenya ni uko kuba u Rwanda rwaragiranye amakimbirane na Human Rights Watch, bivuye ku kwiyemera no guhishira ubugome rugirira abanyarwanda, ndetse bakabuza n’intumwa za Loni kugenzura iyicarubozo ryavugwaga mu mabohero yarwo, ari indi mpamvu nyongeracyaha imbere y’isi yose, cyane Amerika. Tugomba no kwibuka ko muri bwa buhubutsi bwa Kagame, yigeze gufunga umunyamerika, bityo  Peter Erlinder akibonera ibikorerwa mu magereza y’u Rwanda. Kandi nk’uko Professeur Charles Kambanda yabyibukije, nanone muri bwa buhubutsi n’ubugome Kagame ahorana, mu gihe yashakaga kuremekanyiriza ibyaha u Burundi ngo bwangwe n’amahanga, yakoze ikosa afungurira imiryango igihugu cye imiryango mpuzamahanga imwe n’imwe, yaboneyeho uburyo bwo kumuneka no gutahana abagabo ku byavugwaga ku Rwanda. Ibi abanyarwanda basanzwe ntibaba babizi. Nibabimenye rero.

Gusa, kubera ko  abanyarwanda bagifungiranye, bituma batumva neza icyo igihugu kigendera ku mategeko bivuga. Aha ni ho dusanga ubwiyemezi buranga buri gihe abanyarwanda, cyane abashyigikiye Guverinoma ya FPR, bifata nk’aho ari bo bavumbuye ubuyobozi ngo bwiza, bibeshya cyangwa babeshyana ko Kagame ari we muyobozi ntangarugero. Ikibitera buri gihe, ni uko abanyarwanda nta bundi buyobozi bigeze babona ngo bagereranye, n’abigeze kuba mu bihugu byateye imbere, iyo biyemeje gukorana no gukorera ubutegetsi bwa Kagame, icyo gihe batera umugongo ya mahame ya demokarasi; bagahitamo guhakirizwa no kurwanya abashaka ko mu Rwanda haza ubutegetsi bwa demokarasi, ubutegetsi bugendera ku mategeko, kuko bumva bwanabakura amata mu kanwa. Aba na bo bagomba kurwanywa, kandi bagahora biteguye ko amateka azanabibabaza..

Nyamara icyo bibagirwa cyangwa batazi ni uko u Rwanda atari akarwa, kandi isi yose irarureba. Ibyo Perezida Kagame akora yibeshya ngo arihisha, yari akwiye kwibuka ko iyo si tuvuga ifite abayihagarariye i Kigali, tutanibagiwe ko ikoranabuhanga ryakataje rikaba rinashyira hanze n’ibyari byarahishwe.

Ikindi abanyarwanda bagomba gutekereza ni uko abanyarwanda bari hanze bazakomeza kugeza ku mahanga amabi akorerwa abanyarwanda, kuko nibura bo bashobora kuvuga nta we ubapfutse ku munwa.

Twasoza tugira icyo tuvuga kuri ruriya rubanza Kagame yihaye kwijandikamo, afungira abantu kuba batanze ibitekerezo byabo, kandi byanditse mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda; ko imikirize yarwo izagira ingaruka zikomeye ku Rwanda, no ku bategetsi barwo. Biranashoboka ko n’abaturage izo ngaruka zabageraho. Ni uguhora abantu biteguye.

Ingingo ya nyuma ndangirizaho, ni ibisa n’ibiteganywa gukorwa ku mutungo wa Rwigara. Iyo urebye ibirimo gukorwa, byo gutegura abanyarwanda kuzemera ibigiye kongera guhimbirwa uriya muryango, aho ubona ko « Rushyashya » yatangiye gukwirakwiza ko nyakwigendera Assinapoli Rwigara ngo yari afite undi mugore ndetse n’abandi bana yabyaranye na we; ukongera ukabona uwitwa Albert Rudatsimburwa, yizana mu kiganiro cya Televiziyo ya Contact, na we ashaka gutsindagira ko Rwigara atari akibana n’Adeline ndetse akanavuga ko umuhungu we yageze aho Rwigara « yakoreye » impanuka nyuma y’iminota 5 gusa, akanongeraho ko nyakwigendera Rwigara atari wenyine, ngo yari ari kumwe n’umushoferi wari umutwaye, bihabanye kure n’ibyemezwa na Twahirwa, umupolisi ubifitiye ububasha, ni ho wumva igitegurwa na Kagame n’abacurabwenge be.

Iyo nkuru nimuyikurikirane hano hepfo:

Biragaragara ko namara gutanga itegeko ryo gufunga Adeline na Diane Rwigara, hazakurikiraho ikinamico y’umugore uzazana abana, akaburana ibya Rwigara, akabihabwa; hanyuma hakazaba icyamunara cya nyirarureshwa Kagame akabivutsa umuryango usigaye, nk’uko yabigenje ku nyubako ya Tribert Rujugiro Ayabatwa.

Nta gishya azaba akoze, ariko azaba yiyongereye umwobo yatangiye kumanukamo nyuma yo guhuguza abanyarwanda ubutegetsi, yiyimika muri manda ya gatatu.

« Uzaba akiriho azabona ».