Partager/Share/Sangiza

07/05/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Kuri uyu wa mbere tariki ya 07 Gicurasi 2018, Diane Shima Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara, bongeye kugezwa imbere y’urukiko. Bakigera imbere y’abacamanza, uwunganira Adeline Rwigara Mukangemanyi, ari we Maître Gatera Gashabana yasabye ko urubanza rwimurirwa ku yindi tariki kuko kuri uyu munsi no ku isaha imwe, yari afite urundi rubanza mu rukliko rw’ikirenga. Ku ruhande rwe, uwunganira Diane Rwigara, Maître Célestin Buhuru yavuze ko kwimura umunsi w’urwo rubanza ntacyo bibangamiyeho uwo ahagarariye. Urukiko rwafashe umwanzuro ko urubanza rwimuriwe kuwa kabiri tariki ya 22 Gicurasi 2018.

Ubushinjacyaha burarega Diane Rwigara gukoresha inyandiko mpimbano mu gihe yashakaga kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika. We na murumuna we Anne Rwigara, ndetse n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara baregwa kugambirira guteza imidugararo cyangwa imvururu mu baturage. Adeline arashinjwa amacakubiri n’ivangura. Anne Rwigara we yarekuwe by’agateganyo, mu cyemezo cyafashwe mu kwezi k’Ukwakira 2017. Diane na Adeline bari bajuriye,  basaba gufungurwa, ariko mu kwezi k’Ugushyingo 2017, urukiko rufata icyemezo ko bakomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Nyamara, ku munsi wa none hashize amezi asaga atandatu bafunze.

Ikintu gishya muri uru rubanza rw’abo mu muryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara, ni uko hari abantu bari mu mahanga, ubushinjacyaha bwashyize mu majwi buvuga ko bahamagajwe muri ruriya rubanza, ngo bakaba bazakurikiranwa nk’abahunze ubutabera. Bamwe muri bo bafitanye isano n’abo muri uyu muryango, abandi bazwi nk’abari mu bikorwa bya politiki.

Ni bande bomeswe muri iyi dosiye? Bararegwa iki?

Thabita Gwiza murumuna wa Adeline Rwigara

Ikinyamakuru « Igihe » cya hafi y’ubutegetsi kigira kiti: « ibyaha baregwa bigaruka cyane ku butumwa bw’amajwi bagiye bohererezanya kuri WhatsApp hagati yabo mu muryango, harimo ubwo Mukangemanyi yoherereje uwitwa Xaverine Mukangarambe aho yavuze ko Leta iyoboye u Rwanda ari amabandi, n’aho yoherereje umuvandimwe we Mugenzi Tabitha Gwiza ubutumwa bw’amajwi kuri WhatApp avuga ko abantu bakwiye kwamagana iyi Leta, ko icyayihirika cyose yagishyigikira ». 

Jean Paul Turayishimye, ni umuvugizi, akaba anashinzwe ubushakashatsi muri RNC

Kiriya kinyamakuru gikomeza kivuga ko mu biganiro byafashwe kuri whatsap, ngo humvikanamo kandi ikiganiro cya Jean Paul Turayishimye uri mu buyobozi bwa RNC (Rwanda National Congress), ngo  afata umwanya munini asobanurira Adeline Rwigara icyo RNC ari cyo. Ngo atangira amuburira ko bakwiye gukomera ku ibanga ati “uziko amabanga yanyu ateye ubwoba? Uziko mushobora no kuzapfa abantu ntibabimenye. Iki kinyamakuru kinasobanura ko ubushinjacyaha bunakurikiranye ku cyaha cyo guteza imvururu, murumuna wa Adeline, Thabita Gwiza uri muri Kanada, Xaverine Mukangarambe uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Edmond Mushayija uba mu Bubiligi na Jean Paul Turayishimye uri i Boston muri Amerika. Ngo uko bari hanze y’igihugu bahamagajwe mu rukiko, ndetse bazakurikiranwa nk’abahunze ubutabera.

Ibibazo abantu bari kwibaza, nyuma yo kumva ibirego by’ubushinjacyaha: icyo ubushinjacyaha buri kwerekana n’ibyavuzwe na Adeline Mikanemanyi abibwira abo hanze. Niba ibyo yababwiye biagaragara koko mu mategeko y’u Rwanda nk’icyaha, ni gute ibyo bavuzwe na Mukangemanyi byaryozwa abo yabibwiye. Ese yarabivuze byose koko nk’uko bivugwa? Ese ibyo yavuze ni ibinyoma? Ibyo yavuze ni ibyaha biri mu gitabo cy’amategeko ahana?Ikindi ni ukumenya ibizasobanurwa nk’ibimenyetso byo guteza imvururu, ivangura,amacakubiri. Uru rubanza rutegerejwe n’abanyarwanda n’abanyamahanga benshi.

Diane na Adeline Rwigara bemeza ko barengana kandi babisubiyemo kenshi mu rukiko, bavuga icyo bazira:

Diane Rwigara na Adeline Rwigara bamaze amezi icyenda bari mu maboko y’inzego z’ubucamanza. Abakuikiranira hafi iby’uyu muryango basanga, umaze igihe kinini mu nzira y’umusaraba. Ku itariki ya 4 Gashyantare 2015, umubyeyi wabo Assinapol Rwigara yishwe mu buryo polisi y’u Rwanda yavuze ko bwaturutse ku mpanuka, nyamara abo mu muryango wa nyakwigendera bemeza ko iyo polisi ari yo yamuhitanye, ikajijisha ishyiraho igisa n’impanuka y’imodoka. Ibi babisubiyemo kenshi, ndetse banabihamiriza imbere y’urukiko. Uyu muryango uvuga ko wasenyewe igorofa ifite agaciro ka miliyoni 30 z’amadorali y’amanyamerika, barangiza bakanabishyuza miliyoni 150 z’amanyarwanda ngo y’icyo gikorwa cyo kubasenyera. Uyu muryango uvuga ko icyo gikorwa ari nko kuwusonga.

Iby’iri fungwa, Diane Rwigara yumvikanye inshuro nyinshi asobanura ko nta kindi bihatse, uretse kuba yaraaragaje akarengane gakabije kari mu Rwanda, akanongeraho ko azira kuba yarashatse guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu. Diane Rwigara yananyujijemo, abwira abacamanza ati: « nafunzwe ku mabwiriza ya Perezezida wa Repubulika, kuko iyo mugira ubushobozi mwari kundekura kuko muzi neza ko nndengana ».