Partager/Share/Sangiza

20/10/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Diane, Anne na mama wabo Adeline Rwigara

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2017, ni bwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagombaga gusoma umwanzuro usobanura niba rutegetse ko bafungurwa cyangwa bagakomeza gufungwa by’agateganyo. Nyamara, ababurana bakigera ku rukiko, abacamanza bavuze ko kubera uburebure bwa dosiye butakirusomye, ko ahubwo rwimuriwe kuwa mbere tariki ya 23 Ukwakira 2017.

Abaregwa bose basabye ko urukiko rubarekura bagakurikiranwa bari hanze kuko ngo ntaho bashobora gutorokera dore ibyangombwa byose byafatiriwe. Ubushinjacyaha bwasabye ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko bashinjwa ibyaha bikomeye kandi iperereza rikaba rigikomeje. Diane na Anne Rwigara bunganirwa na Me Pierre Célestin Buhuru na ho mama wabo Adeline Rwigara Mukandemanyi yunganirwa na Me Gatera Gashabana.

Diane arashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira na murumuna we Anne n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo gushaka guteza imvururu muri rubanda; Adeline Rwigara we agashinjwa icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Inkuru ya VOA: