Partager/Share/Sangiza

13/10/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Diane, Adeline na Anne Rwigara ku nshuro ya gatatu bagezwa mu rukiko

Kuri uyu wa gatanu yari inshuro ya gatatu abo mu muryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara bagejejwe imbere y’urukiko. Nk’uko byari byifashe ku nshuro ziheruka, abapolisi babazanye babahambiriye mu mapingu. Kuri iyi nshuro, na bwo urubanza rwitabiriwe n’abantu benshi, ariko n’k’uko abanyamakuru bariyo babitangaje, kwinjira mu rukiko byasabaga gusakwa no kwerekana ibyangombwa no kwandikwa umwirondoro.

Adeline Rwigara yunganiwe na Me Gatera Gashabana nk’uko yari yabisabye. Cyakora yavuze ko bagiranye amasezerano kuwa kane ushize. Kubera iyo mpamvu yavuze ko  ibiri mu idosiye atabizi, bityo akeneye igihe cyo kubyiga. Ubushinjacyaha bumaze kubyumva bwavuze ko ibyo ari uburyo bwo gutinza uru rubanza, busaba ko urubanza rwa Adeline Rwigara rwatandukanywa n’urw’abakobwa be. Nyuma y’impaka no kwiherera k’urukiko urubanza rwumuriwe kuwa kabiri utaha

Mu rubanza rw’uyu munsi, i Nyamirambo ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge  ntawabashije gufata amafoto imbere mu rukiko  kuko ingamba zari zarashwe ngo hahakumirwe uwabigerageza.

Kuri iyi nshuro habaye isaka ku bajya mu rukiko

Umwunganizi (avocat) wa Adeline Rwigara Mukandemanyi, Me Gatera Gashabana yavuze ko kuwa kane buri buke urubanza rukaba yabonanye n’uwo yunganira, cyakora ngo nta dosiye yabonye. Me Gashabana yabwiye abacamanza ko uretse mandat d’arret n’izindi mpapuro zo gufata umukiliya we nta kindi arabona cyamufasha kumwunganira. Yasabye ko yahabwa igihe akiga urubanza rwa Adeline Rwigara Mukangemanyi ngo kuko n’izina rye atararifata mu mutwe. Me Gashabana yavuze ko nta bushake bwo gutinza urubanza bihari ahubwo ari ukugira ngo aburane yarasomye dosiye yose.

Adeline Rwigara yasabye ijambo atangira avuga ko ashima Imana n’abari aho, maze asobanura ko uburyo bamenyeshejwemo ibyo baregwa batari muri ‘conditions’ zo kumva neza kuko ngo bakorewe iyicarubozo biriwe bicaye. Umucamanza yahise amubwira ko ibyo avuga ari ugutandukira kuko babajijwe bakanasobanurirwa ibyo baregwa.

Umushinjacyaha yatanze icyifuzo cy’uko imanza zatandukanywa, Diane na Anne Rwigara bakaburana ukwabo bunganiwe na Me Buhuru naho Adeline Rwigara Mukangemanyi akaburana ukwe yunganiwe na Me Gashabana. Ibyo gusaba ko habaho gutandukanya abaregwa bagashyir uruhande rw’abaregwa rwahise rubyanga ngo bagomba kuburanishwa hamwe kuko hari n’ibyaha bahuriyeho.

Diane Rwigara washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika arashinjwa icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano. uko ari batatu (Diane, Anne na Adeline Rwigara  ku gushinjwa icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda. Adeline Rwigara we hakiyongeraho  gushîjwa kubiba amacakubiri muri rubanda.

Ku bijyanye no gutandukanya uru rubanza Me Buhuru yavuze ko atari muri ‘conditions’ zo kumva impamvu yabyo mu gihe abaregwa hari ibyaha bahuriyeho. Avuga ko Ubushinjacyaha bwaregeye urukiko abantu batatu bityo ko butabihindura ngo busabe ko bashyirwa mu manza ebyiri zitandukanye. Me Buhuru yavuze ko gutandukanye uru rubanza byaba ari ukwivuguruza k’Ubushinjacyaha kuko abaregwa hari n’ibimenyetso bashinjwa na bwo  buvuga bahuriyeho.

Anne na Adeline Rwigara bongeye gusaba ko bahabwa dossier y’urubanza rwabo, Adeline anavuga ko ngo banyazwe uburenganzira bwo gutunga Bibiliya n’ibitabo by’indirimbo. Banavuze kandi ko  batabonana aho bafungiye, ko bataganira n’abandi ndetse ngo na bo ubwabo ntibabonana kuko badafungiye mu cyumba kimwe. Adeline yabajije niba byemewe ko umuntu afungirwa mu kumba gafunze amasaha 24/24. Yabajije impamvu bimwe uburenganzira bwo gusurwa, ndetse abaza impamvu batemerewe guhumeka nibura gato akayaga ko hanze. Yasobanuye ko bahabwa iminota itandatu gusa yo kubonana n’abagemuye.

Me Buhuru yavuze ko mu gihe Abakiriya be batarahamwa n’icyaha ari abere, bityo bakwiye guhabwa nibura iminota 30 buri munsi bagasohoka hanze bakota izuba, bagasurwa kandi bagahabwa dossier yabo n’Ubushinjacyaha kuko ari akazi kabwo. Umucamanza yamubwiye ko kuri icyo bagisha inama abunganizi babo kuko ngo abacamanza bo basuzuma ibyo baregewa gusa.

 

 

 

Adeline Rwigara yasabye gusubizwa Bibiliya ye n’ibitabo by’indirimbo z’Imana

 

 

 

Abacamanza bafashe igihe cyo kwiherera, maze nyuma y’igihe kiri hafi y’isaha, bagarutse bemeza ko ikifuzo cya Me Gashabana winjiye muri uru rubanza bwa mbere gifite ishingiro. Abacamanza basanze gutandukanya urubanza rwabo mu gihe hari icyaha abaregwa bahuriyeho, rutatandukanywa. Abacamanza bemeje ko kuba bataratangira kuburanishwa mu mizi nta mpamvu yo guha abaregwa dossier yabo yose kuko basobanuriwe ibyo baregwa n’impamvu ari bo baregwa mu bugenzacyaha kandi bunganiwe.  bavuze ko iby’abaregwa bavuze byo gusubizwa Bibiliya n’ibitabo by’indirimbo, gusurwa, kuvugana n’ubagemurira no kota akazuba byibuze iminota 30 ibi Urukiko rutabyanzuraho ngo kuko bitari mubyo rwaregewe.

Intangiriro y’uru rubanza ibayemo byinshi. Mu ikubitiro, hari ibyo bari barashinjwe bitagaragaye mu rukiko, nk’cyaha cyo kunyereza imisoro ndetse n’icyaha cyo guhungabanya umutakano w’igihugu. Ibi byombi, abashinjwa n’ubundi bari babiteye utwatsi rugikubita. Kuba bitaragarutse, hari ababifata nk’aho ziriya nzego z’ubutegetsi zihuzagurika. Uretse n’ibi byaha byavanywe mu idosiye, n’ibikirimo, abaregwa barabihakana byose.

Ibi bihe by’imanza kuri uyu muryango, byaje bikurikira iyicwa rya Assinapol Rwigara, na n’ubu inzego z’ubutabera ntizigeze zigaragaza uwamuhitanye. Abantu baheruka polisi ivuga ko uwo muntu agifite igihunga. Nyuma y’urwo rupfu kandi, uyu muryango wasenyewe inzu mu gihe werekanaga ibyangombwa bari barahawe byemeza ko yubatswe byubahirije amategeko. Muri iki gihe, imwe mu mitungo yabo yarafatiriwe; nk’uruganda rwabo rw’itabi ruri i Kigali. Icyo gihe, ubutegetsi bwavugaga ko urwo ruganda rutishyuye iminota. None ko icyo cyaha cyavuye mu idosiye, uruganda rwasubijwe ba nyirarwo?

Itabwa muri yombi ry’aba bategarugori ryaje nyuma y’aho Diane Rwigara ashingiye « Mouvement pour le Salut du Peuple »; ibyo akaba yari yabikoze akimara kwangirwa kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika. Ibi byose, bitera abantu gushidikanya ku byo baregwa. Ibi byose, kongeraho imikorere yanenzwe kenshi na bimwe mu bihugu nk’Amerika ndetse n’Imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ni ikimenyetso ko uru rubanza rutazorohera inzego z’ubutegetsi zirebwa na rwo.

Urukiko rwemeje ko ruriya rubanza ruzasubukurwa kuwa mbere tariki 16 Ukwakira 2017.