Partager/Share/Sangiza

22/05/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Diane na Adeline ubwo bageraga ku rukiko. Amapingu ntakwiye kwambikwa abantu nk’aba. Amapingu akwiye abagizi ba nabi, nk’abicanyi

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Gicurasi ni bwo byari biteganyijwe ko urubanza rwa Diane na Adeline Rwigara ruburanishwa mu rukiko rukuru rwa Kigali ku Kimihurura. Nyamara, rwongeye kurwimurira ku yindi tariki, bitewe n’uko abandi bane bongewe mu idosiye baregwa, batigeze batumizwa. Witegereje ni nk’aho bazagaruka mu rukiko hashize hafi umwaka batawe muri yombi; kandi nyuma y’igihe kingana gutyo bakaba bazaba bataraburana mu mizi y’ikirego. Bazaba bamaze hafi umwaka bafunze by’agateganyo!

Ubwo uyu munsi bageraga imbere y’abacamanza, Maître Gatera Gashabana wunganira Adeline Rwigara Mukangemanyi, yabwiye urukiko ko mbere yo kuburana, hakwiye kubanza gutumizwa abandi bane bongewe muri dosiye y’abaregwa. Abo ni Thabita Gwiza Mugenzi (murumuna wa Adeline Rwigara) utuye muri Kanada, Edmond Bushayija uzwi no ku izina rya Sacyanwa uba mu Bubiligi, Xaverine Mukangarambe, na Jean Paul Turayishimiye batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Havuzwe ikibazo cy’uko ngo aderesi z’abagomba gutumizwa zitazwi. Iyo bimeze gutyo, itegeko riteganya ko bagomba guhamagazwa ahatazwi. Ibyo ngo bisaba nibura amezi abiri. Aho ni ho abacamanza bashingiye bimurira urubanza tariki ya 24 Nyakanga 2018.

Ibiregwa Diane na Adeline Rwigara bihuriye he n’ibiregwa abari hanze?

Ubushinjacyaha burarega Diane Rwigara gukoresha inyandiko mpimbano mu gihe yashakaga kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika. We na murumuna we Anne Rwigara, ndetse n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara baregwa kugambirira guteza imidugararo cyangwa imvururu mu baturage. Adeline arashinjwa amacakubiri n’ivangura. Ibyo bashinjwa bombi, byose babihakana bivuye inyuma. Anne Rwigara we yarekuwe by’agateganyo, mu cyemezo cyafashwe mu kwezi k’Ukwakira 2017. Diane na Adeline bari bajuriye,  basaba gufungurwa, ariko mu kwezi k’Ugushyingo 2017, urukiko rufata icyemezo ko bakomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Nyamara, ku munsi wa none hashize amezi asaga arindwi bafunze.

Thabita Gwiza murumuna wa Adeline Rwigara

Abo hanze bari mu kirego kubera iki? Ikinyamakuru « Igihe » cya hafi y’ubutegetsi kigira kiti: « ibyaha baregwa bigaruka cyane ku butumwa bw’amajwi bagiye bohererezanya kuri WhatsApp hagati yabo mu muryango, harimo ubwo Mukangemanyi yoherereje Xaverine Mukangarambe aho yavuze ko Leta iyoboye u Rwanda ari amabandi, n’aho yoherereje umuvandimwe we Tabitha Gwiza Mugenzi ubutumwa bw’amajwi kuri WhatApp avuga ko abantu bakwiye kwamagana iyi Leta, ko icyayihirika cyose yagishyigikira ». 

Kiriya kinyamakuru gikomeza kivuga ko mu biganiro byafashwe kuri whatsap, ngo humvikanamo kandi ikiganiro cya Jean Paul Turayishimye uri mu buyobozi bwa RNC (Rwanda National Congress), ngo  afata umwanya munini asobanurira Adeline Rwigara icyo RNC ari cyo. Ngo atangira amuburira ko bakwiye gukomera ku ibanga ati “uziko amabanga yanyu ateye ubwoba? Uziko mushobora no kuzapfa abantu ntibabimenye. Iki kinyamakuru kinasobanura ko ubushinjacyaha bunakurikiranye ku cyaha cyo guteza imvururu, murumuna wa Adeline, Thabita Gwiza, Xaverine Mukangarambe, Edmond Mushayija, na Jean Paul Turayishimye.

Jean Paul Turayishimye, ni umuvugizi akaba anashinzwe ubushakashatsi muri RNC

Ibibazo abantu bari kwibaza, nyuma yo kumva ibirego by’ubushinjacyaha: icyo ubushinjacyaha bwerekanye n’ibyavuzwe na Adeline Mikangemanyi abibwira abo hanze. Niba ibyo yababwiye bigaragara koko mu mategeko y’u Rwanda nk’icyaha, ni gute ibyo bavuzwe na Mukangemanyi byaryozwa abo yabibwiye. Ese koko byose yarabivuze  nk’uko bivugwa? Ese ibyo yavuze ni ibinyoma? Ibyo yavuze ni ibyaha biri mu gitabo cy’amategeko ahana? Ikindi ni ukumenya ibizasobanurwa nk’ibimenyetso byo guteza imvururu, ivangura, amacakubiri. Uru rubanza rutegerejwe n’abanyarwanda n’abanyamahanga benshi.

Uru rubanza rw’abo mu muryango wa nyakwigendera Rwigara ntirusanzwe. Ntirusanzwe kuko rwaje nyuma y’ibikorwa bitatu bifite uburemere bukomeye muri uyu muryango no mu maso y’abantu:

1.Urupfu rwa nyakwigendera Assinapol Rwigara ku itariki ya 04 Gashyantare 2015. Mu gihe polisi y’u Rwanda yavugaga ko yazize impanuka y’imodoka, abo mu muryango we basobanuye kenshi ko ibyo byari ukujijisha, ko ahubwo mu by’ukuri yishwe n’abakabaye barinda umutekano w’abantu. Ibi iyo bikubitiyeho ko abo muri polisi bemezaga ko bafite uwamugonze ngo agifite impumu, nyamara imyaka ikaba ishize ari itatu, wakwibaza niba iyo mpumu itarashira. Mu mezi yashize Adeline yumvikanye avuga ko azira kuba yerekana ko umugabo we yishwe n’ubutegetsi bakabeshya rubanda ko ari impanuka y’imodoka. Adeline ati: « nta kuntu nabiceceka kuko ni bwo buryo bwo gukora icyunamo. Ati umugabo wanjye bamwishe ndeba barangije bakora itekinika bafata ikamyo bayigongesha imodoka ngo bagire ngo ». Diane we yabwiye abacamanza ati: « iyo mugira ubushobozi mwari kundenganura ariko mbabwize ukuri nta bushobozi mufite kuko twafunzwe kandi ibintu byacu bifatirwa bivuye ku mabwiriza yavuye mu biro by’umukuru w’igihugu ».

Adeline na Assinapol Rwigara

2.Nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera Assinapol, ubutegetsi bw’u Rwanda bwasenye igorofa ye yari mu Kiyovu, busobanura ko itujuje ibyangombwa, nyamara uyu muryango werekanaga impapuro zihamya ko yari yujuje ibyangombwa byose kandi wari wabihawe n’ubutegetsi.

3.Diane Rwigara yagaragaje ubushake bwo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, mu gihe cyo kubitangaza, agaragaza impamvu zatumye afata icyo cyemezo, ahanini yerekanye ibyo anenga, ibitagenda neza, ibi byose abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda, bakaba basanga biri mu byatumye ubutegetsi bumushakira ikimufunga.

Muri uyu mwaka, ubutegetsi bw’u Rwanda bwateje cyamunara itabi ry’uruganda rw’uyu muryango ku gaciro ka miliyoni 512, mu gihe Anne Rwigara Umuyobozi mukuru warwo yatangaje ko bitubahirije amategeko. Ibibazo n’imanza, uyu muryango uhuye na byo muri iki gihe, biri mu ishusho y’iby’abandi bazwi n’abatazwi bahura na byo mu Rwanda rw’ubu. Diane Shima Rwigara na mama we Adeline Rwigara Mukangemanyi, bamaze amezi arindwi bafunze. Benshi mu bakurikira uru rubanza, barumiwe, ariko baruhanze amaso kuko bucya bwitwa ejo.