Partager/Share/Sangiza

06/10/2017, Ubwanditsi

Diane na Anne Rwigara mu rukiko rwa Nyarugenge

Kuri uyu gatanu tariki ya 06 Ukwakira 2017, ni bwo batatu bo kwa nyakwigendera Assinapol Rwigara bagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma y’ukwezi kurenga basiragizwa mu nzego zishinzwe umutekano mu Rwanda. Abo ni Diane, murumuna we Anne, na mama wabo Adeline Rwigara. Urukiko rwahise ruhura n’inzitizi yo kuburanisha, kuko Diane n’umubyeyi we Adeline Rwigara barusobanuriye ko batigeze babona uburyo bwo kuvugana n’ugomba kubunganira ku byo bashinjwa. Anne Rwigara we yasobanuye ko atarabona n’umwunganizi (avocat). Urubanza rwahise rusubikwa.

Barashinjwa iki?

Mu ntangiriro, mu byaha bashinjwe, hari bibiri ubushinjacyaha bwahisemo kuvanamo. Ibyo ni ukunyereza umutungo no kubangamira umutekano. Uburyo bari babishinjwe, n’uko byaje kuvanwamo, ni mayobera mu yandi.

Ibyo bashinjwa biri mu idosiye ku munsi wa none: nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ubushinjacyaha Faustin Nkusi, Diane Rwigara arashinjwa icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Uko ari batatu ngo bahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Mama wabo Adeline Rwigara Mukangemanyi ngo yihariye icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Inzego z’ubutegetsi zatangiye kubakurikirana kuva ryari?

Ibumoso ugana iburyo: Anne, Diane na Adeline Rwigara imbere y’urukiko

Ku buryo bweruye, polisi yabafunze ku itariki ya 24 Nzeli uyu mwaka. Hagati aho kuva tariki ya 04 Nzeli, ni bwo na none ku mugaragaro polisi yari yatangiye kujya ibajayana ku cyicaro cyayo gishinzwe ubugenzacyaha (CID), aha hantu bakaba baarjyanwagayo buri munsi, Diane akaba yaratangaje ko bahamaraga amasaha arenga 15 kuri 24 agize umunsi, kugeza ubwo bafungiwe ku mugaragaro kuri « station » ya polisi i Remera. Umunsi bagira amahirwe yo kuvugira kuri « micros » z’itangazamakuru, tariki ya 4 Nzeli 2017, Diane na Adeline Rwigara batangarije abantu ko mu by’ukuri, inzego zishinzwe umutekano zatangiye kubafungira iwabo mu rugo kuva ku itariki ya 28 Kanama 2017. Basobanuye ko kuva icyo gihe, basahuwe byinshi mu mitungo yabo birimo amafaranga yose bari bafite mu rugo, babaka telefoni, ndetse ngo babashyiraga no mu mapingu.

Hari byinshi abantu bibaza ku gufungwa kw’abo kwa Rwigara

Adeline Rwigara ubwo abapolisi bamwinjizaga mu rukiko

Urubanza ruracyari ku rwego rwo kuburanisha igikorwa cyo gufungwa cyangwa gufungurwa by’agateganyo. Mu gihe urubanza ntaho ruragera ngo abantu bumve ukuntu ubushinjacyaha busobanura ibyo bubarega ku buryo burambuye, ndetse n’abaregwa kimwe n’ababunganira (avocats) bagire icyo babivugaho, hari byinshi abantu banyuranye bakomeje kwibaza ku itabwa muri yombi ry’aba bategarugori, bakanibaza n’uburyo ibyaha bakekwaho byabataye mu kagozi ku munsi umwe bitarabikorewe igihe kimwe, bikaza bikurikiwe n’iyicwa rya Assinapol Rwigara, na n’ubu ritarasobanurwa n’urwego rw’ubutabera, isenywa ry’inzu yabo, no kwangirwa kwiyamamaza kwa Diane Rwigara, wari werekanye nta kurya iminwa ibyo anenga ishyaka riri ku butegetsi riyobowe na P.Kagame, yashakaga gusimbura ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.