Partager/Share/Sangiza

07/03/2018, Ubwanditsi

Muri « vidéo » mushobora kumva munsi hano, BBC iratubwira ko umuryango wa nyakwigendera Rwigara wajuriye usaba ko wahabwa uburenganzira bwo gukomeza kubyaza uruganda rwabo rw’itabi umusaruro kuko ibyo ari na byo byatuma bishyura abo bagomba amafaranga bose. Uyu muryango ntiwiyumvisha impamvu hejuru yo kubabuza gukomeza imirimo y’uruganda, ubutegetsi bwageretseho no kubafatirira za konti zabo mu mabanki. Ubutegetsi bw’u Rwanda bushinja uyu muryango ko wanyereje imisoro; ariko abo muri uyu muryango barabihakanye.

Ni nde wigiza nkana imbere y’urukiko? Kuri uyu wa kane tariki ya 08 Werurwe 2018 nibwo urubanza ruzacibwa. Nyuma y’inkuru ya BBC, turanumva ibisobanuro by’impuguke mu mategeko Prof Dr Charles Kambanda, unavuga ko azi n’imikorere y’ubutegetsi bwa P.Kagame, nk’umuntu wabaye muri FPR, akaba yarabaye mu nzego z’igihugu, aho yaboneye byinshi.