Partager/Share/Sangiza

08/03/2019, Christian Murokore

Buri mwaka tariki ya 8 Werurwe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugori. Ubutegetsi bw’u Rwanda buvuga ko hatewe intambwe ndende mu kuzamuhura umunyarwandakazi.

Ubutegetsi bwa Kgame Paul na FPR buvuga ko mu myaka 25 bumazeho bwazamuye umunyarwandakazi mu nzego zinyuranye. Itegekonshinga ry’u Rwanda rigena ko uburinganire ari ngombwa mu miyoborere y’igihugu ndetse rigategeka ko nibura abagore bagira imyanya 30% mu nzego zose zifata ibyemezo. Muri iki gihe, u Rwanda rufite abagore mu ntekonshinga amategeko ku kigero cya 61%. Uretse n’aho, abagore bagize 50% bya guverinoma. Mu nama njyanama z’inzego z’ibanze zose, abagore ni 40%. Ku isi ni hake ushobora gusanga abagore bari mu nzego ku kigero cyo hejuru nk’uku.

Ni byiza ko abari n’abategarugori bari mu nzego nkuru z’ubutegetsi. Kuba muri iyi myanya bigira agaciro iyo baranzwe no guharanira ko igihugu kirangwa no gucunga neza umutungo w’igihugu, kubahiriza uburenganzira bwa buri wese, no kureshya kw’abenegihugu imbere y’amategeko.

Kubahiriza no guha agaciro umwari n’umutegarugori si ukumugira minisitiri cyangwa depite gusa. Ntabwo bihagijje. Ahubwo, icyingenzi ni ukutabangamira uburenganzira bwe nk’ikiremwamuntu. Ni ukutabangamira ibitekerezo byiza yifitemo. Kimwe n’abagabo, abari n’abategarugori bafite ubwenge n’ubushobozi mu bikorwa byatuma igihugu n’isi bitera imbere kurushaho. 

Illuminée Iragena

N’aho wafata Intekonshingamategeko yose ukayegurira abari n’abategarugori, ariko bagahumiriza imbere y’ihohoterwa cyangwa akarengane ako ari ko kose gakorerwa abaturage, ndetse iyo myanya ntibe umusemburo wo gushyira imbere inyungu rusange, nta gaciro uko kwinjira mu myanya yo hejuru kwaba gufite. Ni nde mu bagore bari mu myanya y’ubutegetsi, wigeze avuganira abahohotewe nka madame Illuminé Iragena waburiwe irengero nyamara abantu baramubonye atwawe n’abashinzwe umutekano mu mugi wa Kigali ubwo yari agiye ku kazi hari tariki ya 26 Werurwe 2016.

Adeline, Diane, na Anne Rwigara

Mu bagore bari mu butegetsi, ni nde muri bo, wigeze avuganira Madame Adeline Rwiagara Mukangemanyi n’abana be ubwo bari bamaze kwicirwa Assinapol Rwigara, bagasenyerwa, bagasahurwa, bagafungwa, na n’ubu bakaba bakiri mu kaga? Ibi ni ibibazo byibazwa n’abanyarwanda n’abanyamahanga. Kwinjira mu nzego z’ubutegetsi ni byiza, ni na ngombwa ku bagore, ariko se, byaba bimaze iki, bitagiriye akamaro abaturage? Hari abibaza niba birangirira mu gutanga isura ko umunyarwanda yazamuwe mu ntera, hakaba n’abibaza niba bitagamije ahanini kugaragira no gushyigikira politiki y’ishyka riri ku butegetsi n’uriyoboye mu byemezo byose bifatwa uko byaba biteye kose.

Guhohotera abari n’abategarugori si ukubakubita gusa cyangwa kubafata ku ngufu gusa (na byo bigomba gucika burundu). Nyamara no kubagira ibkoresho cyangwa inkomamashyi muri politiki icuramye, na byo n’ihohoterwa nk’irindi ryose.

Abanyarwandakazi bafite ubushobozi mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu, kimwe na basaza babo, bose hamwe bashobora kubaka u Rwanda