Partager/Share/Sangiza

23/10/2017, Ubwanditsi

Diane, Adeline na Anne Rwigara bamaze hafi amezi abiri batawe muri yombi

Aba bategarugori batatu, Diane, murumuna we Anne na mama wabo Adeline Rwigara bari bamaze hafi amazi abiri batawe muri yombi. Uyu munsi tariki ya 23 Ukwakira 2017, urukiko rufashe iccyemezo cyo kurekura Anne Uwamahoro Rwigara kuko nta cyaha rumubonaho, rukaba rutegetse ko Diane Shima Rwigara na Adeline Mukangemanyi Rwigara bakomeza bagafungwa indi minsi 30 y’agateganyo; ibi bivuga ko bamanuwe bavanwa muri kasho ya polisi bakajyanwa muri gereza y’imfungwa aho banambikwa amaroza.

Diane na Adeline Rwigara bahakana bivuye inyuma ibyo bashinjwa birimo gushaka kwangisha abaturage ubutegetsi no gutuma bagumuka. Diane bakamushinja imikono mpimbano, mu gihe Adeline bamushinja gupfobya jenoside. Abakekwa bombi bavuga ko bazira kuba batemera imiterere y’ubutegetsi ndetse bakongeraho kuzira ko Diane yashatse kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika. Muribuka ko yangiwe bamushinja imikono ngo irimo n’iyabapfuye. Diane avuga ko abo bavuga ko bamusinyiye bapfuye ntaho bahuriye n’abamusinyiye kuko ngo ibyo yari afite byose byatwawe na polisi ku buryo ngo ibyo abashinjacyaha berekana ngo bitandukanye n’ibyo bamwamburiye mu rugo.

Inkuru ya BBC kuri uyu mugoroba w’isomwa ry’urubanza:

Inkuru ya BBC  yari muri uru rubanza igira iti:

Diane Rwigara, utavuga rumwe na leta y’u Rwanda, yafatiwe n’urukiko rwisumbuye umwanzuro wo gufungwa by’agateganyo mu gihe ubushinjacyaha bukora iperereza ku byaha aregwa.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Madame Adeline Rwigara n’umukobwa we Diane Rwigara bafungwa mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeza ku byaha bakurikirayweho.

Kuri Adeline, urukiko rwasanze ubushinjacyaha bugaragaza ‘ibimenyetso bikomeye’ bituma akekwaho ibyaha byo gukwiza imvururu muri rubanda no kubiba amacakubiri.

Ngo mu majwi yafatiwe muri telefoni ye igendanwa, ubushinjacyaha bwasanze avuga amagambo mabi cyane ku butegetsi ku buryo bugamije kubwangisha rubanda.

Aha ni nk’aho ashinja igipolisi kuba inyuma y’urupfu rw’umugabo we kandi bwo bwemeza ko yazize impanuka y’imodoka.

Adeline kandi ngo yakwirakwije amacakubiri aho mu butumwa bwafashwe yumvikanye abwira umuvandimwe we kwirinda abantu bamwe ngo ubutegetsi bukoresha mu kwibasira abandi.

Aya ngo ni amacakubiri agamije guheza igice kimwe cy’Abanyarwanda.

Umwunganira mu mategeko we yasobanuye ko aya amjwi yafashwe mu buryo butemewe n’amategeko bityo ko atagomba guhabwa agaciro.

Ikindi ngo ntabwo habayeho gukwiza ibihuha kuko ibiganiro byabaye hagati y’abagize umuryango wa Rwigara bonyine, ko bitageze muri rubanda.

Diane Rwigara we ubushinjacyaha bumushinja kuvuga nabi ubutegetsi mu biganiro yahaye abanyamakuru ubwo yiteguraga kwiyamamaza.

Aha ni nk’aho yavuze ko « ubukungu bw’igihugu buri mu maboko ya bamwe kandi ko umutungo w’igihugu usesagurwa mu nyubako zihenze cyane aho gutabara abaturage bashonje. »

Ubushinjacyaha busanga, iyi mvugo igamije kwangisha abaturage ubutegetsi.

Gusa umwunganizi we avuga ko iyi mvugo ya Diane atari iy’umuntu usanzwe, ko ari umunyapolitiki wifuzaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, kunenga ibitagenda bikaba ari ibintu bisanzwe.

Ku kirego cy’inyandoiko mpimbano, Diane ashinjwa ko yiganye imikono y’abantu yari yasabwe na Komisiyo y’Amatora kandi ngo byemejwe n’ikigo gishinzwe gusesengura ibimenyetso.

Hari n’uwo bivugwa ko yapfuye mbere yo gukusanya iyi mikono. Gusa Diane we avuga ko ibi aregwa ari ibihimbano. Abo ashinjwa ko yiganye imikono yabo ngo batewe ubwoba n’igipolisi.

Ikindi ngo ntiyari gushakisha guhimba imikono kandi yaratanze umubare urenze kure uwo yasabwaga na Komisiyo y’Amatora.

Anne Rwigara we urukiko rwategetse ko arekurwa akaburana ari hanze kuko nta mpamvu zikomeye zatuma rukeka rudashidikanya ko yakoze icyaha.

Yari akurikiranyweho ubutumwa buvuga nabi ubutegetsi yahererekanyije na mukuru we Diane amubwira ko igihugu „kimeze nk’ikiyobowe n’abasazi kandi ko nta cyizere kiriho mu bihe biri imbere. »

Havuzwe kandi n’inyandiko bivugwa ko ari iyo yandikiye ikinyamakuru Jeune Afrique ashinja ubutegetsi kuba inyuma y’urupfu rwa se.

Gusa na we yabwiye urukiko ko ibiganiro byabaye hagati ye n’umuvandimwe we bitafatwa nko gukwiza impuha kandi ko n’inyandiko yitirirwa nta mukono we wariho.

Nyuma y’uyu mwanzuro Adelije Rwigara n’umukobwa we mukuru, Diane barajyanwa muri gereza mu gihe Anne Rwigara we ahita arekurwa agataha.