Partager/Share/Sangiza

23/04/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Hari hashize icyumweru n’igice abo mu muryango wa Maître Donat Mutunzi batabaza hirya no hino kugera no mu nzego zishinzwe umutekano, bavuga ko batazi irengero rye kuva ku itariki ya 13 Mata 2018. None, polisi y’u Rwanda ibabwiye kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mata ko ngo yaba yiyahuye aho yari afungiye muri kasho ya polisi. Impuguke mu mategeko ziremeza ko iby’urwo rupfu bidasobanutse neza, kuko kuri bo basanga harimo urujijo rwinshi. Mu kiganiro kiri munsi hano, twatumiye umwe mu mpuguke mu mategeko tumubaza icyo bashingiraho bemeza ko ibisobanuro bya polisi kuri ruriya rupfu bitumvikana kuri bo.

Ikiganiro na Maître Innocent Twagiramungu:

Icyitonderwa: nyuma y’iki kiganiro twamenye ko Me Jean-Claude Muhikira we ngo yaba yabonetse, ndetse ngo yatashye iwe.