Partager/Share/Sangiza

25/09/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Inzu y’umunyemari Tribert Ayabatwa Rujugiro yagurishijwe kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Nzeli 2017 nyuma y’itangazo ryari ryatanzwe n’ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) ku itariki ya 07 Nzeli 2017. Iki kigo cyivuga ko icyo cyemezo cyaturutse ku misoro gishinja Rujugiro ko atishyuye. Nyamara nyirubwite avuga ko harimo amahugu ngo kuko kuva mu w’2013 kugeza na n’ubu ubutegetsi ni bwo buyicunga kandi amafranga yishyurwa n’abakodesha arenze kure ayo y’imsoro.

Nk’uko inkuru dukesha Radiyo Ijwi ry’Amerika ibisobanura, irita nzu yaguzwe mu cyamunara, miliyari hafi zirindwi (6.877.150.000Frws), mu gihe mu by’ukuri ifite agaciro ka miliyari 17 (17.000.000.000). Rujugiro yavuye mu Rwanda ahunze ubutegetsi buyobowe na Jenerali Paul Kagame. Nyamara asobanura ko yari yarabanye na bo mu ishyamba kandi akaba yarbafashije uko ashoboye ngo kuko yibwiraga ko ubutegetsi buzahinduka bugasimburwa n’abayobzi beza. None ngo si ko yaje kubibona uko umwaka washiraga.

Tribert Rujugiro, aganira n’umunyamakuru Etienne Karekezi w’ijwi ry’Amerika (VOA), yamusobanuriye ko uko byagenda kose azasubirana ibye kabone n’iyo byaba byaratejwe cyamunara. Rujugiro yongeraho ko n’aho yaba atakiriho, ko afite abuzukuru 15 bazakurikirana umutungo w’umuryango bakawusubirana.

Tribert Rujugiro, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko adakora politiki ko nta n’iyo ateganya kuzakora. Rujugiro yongeraho ko yabanye mu ishyamba n’abari ku butegetsi, ngo yibwira ko bazakosora ibitaragendaga neza mu butegetsi bwa Habyalimana, none ngo Paul Kagame n’ibyegera bye ngo bari gutegeka bidahuye n’ibyavugwaga bakiri mu ishyamba.

Tribert Rujugiro, yasobanuriye umunyamakuru Etienne Karekezi ko mu Rwanda rw’ubu, Paul Kagame yikubira, akiyitiranya n’u Rwanda, ngo nyamara yakabaye ategeka mu nyungu rusange. Rujugiro aragaya cyane imikorere nk’iyo, akaba avuga ko kugira ngo ibyo bizahinduke, hakwiye abantu bafite ubushobozi n’ubushake bwo kuyobora neza u Rwanda, akaba ari bo bagirirwa icyizere

Ni inkuru ya Eric Bagiruwubusa, umunyamakuru wa Radiyo Ijwi ry’Amerika wari uhari;