Partager/Share/Sangiza

10/08/2018, Deo Kabano

Uyu mvuga ni inde?

Uyu mvuga ashyira imbaraga nyinshi cyane mu guhindura amateka, agakoresha abahanga bakunda indonke n’ibifu byabo ngo bamufashe gucurika amateka, akigisha ibyiciro byose by’abaturage, abacurabwenge be, bakemeza rubanda rwose ko ibyo babonye kandi bazi mu by’ukuri atari ko biri cyangwa byagenze, ko ahubwo babeshywe. Uyu mvuga n’abo bakorana bazi kuvuga cyane bakagera naho bashyira gushidikanya mu mitwe y’abakozweho n’ibibi by’amateka, ku buryo bagera ku kigero cyo gushidikanya ku byababayeho kandi biboneye, kubwo akarimi kareshya bahozwaho. Akarimi ke karimo uburozi kuko kambura ubushobozi abamwumva bwo kwigirira icyizere cyangwa kubona icyiza ukagishima no kwamagana ikibi, kuko ikibi kigeraho kigasigara kigaragara nk’ikidateye ikibazo, kuko uyu mvuga atinya cyane ko abaretse mu kagira ububasha bwo kwamagana icyo mubona nk’ikibi, mwazanagera aho munenga amateka ashaka ko mwemera, ibi rero akabirwanya kubi.

Uyu mvuga ni inde?

Uyu mvuga yanga urunuka uwatinyuka wese kuvuga ko hari inenge namba agira, agakunda cyane kugaragariza abamwumva bose ko abatari kumwe nawe aribo ba nyirabayazana b’ibyago byose bibaho. Amakosa ye yiyiziho, ayagereka ku bandi, akabahamya icyaha ku mugaragaro, kandi akabaha ibihano bikarishye kugira ngo anezeze irari ry’umutima we, kandi yikuremo ipfunwe agendana ariko adashobora kugaragariza abamuzi bose. Ugize ibyago akamenya amafuti ye amwikiza hakiri kare ngo hato atabibwira n’abandi.

Uyu mvuga ni inde?

Uyu mvuga atinya ibiganiro mpaka, kuko atifuza ko hari uwagerageza kuganza ibitekerezo bye, kubwo kutiyizera, ku bw’izo mpamvu ashakisha buri gihe guhurira mu biganiro n’abo azi neza ko batekereza kimwe. ntiyifuza kuganira kubibazo bifite ireme, kuko nta gisubizo cyabyo afite, ahubwo ahora buri gihe akoresha uburyo bwo gukwepa ibibazo nyakuri agashyira imbere ibyo we yifuza ko abandi babona nk’ibyo yagezeho, kandi ko aribyo bifite ireme kurusha ibindi byose. Iyo ushatse kumugira inama akubona nk’ushatse kugaraza intege nke ze , kubw’ibyo ukaba ubaye umwanzi we.

Uyu mvuga ni inde ?

uyu mvuga akunda cyane abamushimagiza, kuko binezeza umutima we, iyo umugaragarije ibitagenda, aho gutanga ibisobanuro , cyangwa kugaragaza icyamuzitiye, ahubwo ashyira imbaraga mu kugusaba kugaragaza ibyo wowe umubwira wagezeho, amakosa akaba ahindutse ayawe, aho kugira ngo ibyo umubwira bimufashe kwigenzura. Abamuzi neza kandi bazi kumushimagiza neza arabagabira, naho abamunenga akabahigisha uruhindu.

Uyu mvuga ni inde ?

Uyu mvuga hari igihe atwarwa n’uburakari, agakoresha imvugo zikarishye, iyo abamunenga bakoze ku marangamutima ye, agakoresha inzego yashyizeho mu kumwigira no kumushakira inzira zo kuryoza abo bose batamunyura, ikinyoma, uburyarya , kubeshyerana, no kugambanirana ni imwe mu ntwaro zikomeye ahoza ku mutima.

Uyu mvugo ni inde ?

Uyu mvuga afite ubushobozi buhanitse bwo kuyobya abantu, kandi ntibamenye igihe byabereye, kuko atajya acika intege mu gucengeza ibinyoma bye, kugeza ubwo abo ayobora bageraho bakabyakira nk’ukuri kugira ngo bumve ko batekanye, agerageza buri gihe kukwereka no kukwemeza ko inzira z’ugutsinda ibibazo byose mu buzima ari izo we akwereka kandi ko ntakabuza zizakugeza kubyo wifuza, nyamara kandi inyungu afite ahubwo aruko wowe uca mu nzira ashaka, bityo akakugenzura neza.

Uyu mvuga ni inde ?

Uyu mvuga iyo abonye ko atakibashije kukunyuza mu nzira ze, akabona ukomeye ku mahame yawe, ashyira imbaraga mu kuguharabika, akakwangisha abakuzi bose, ndetse akagera naho akwangisha abo mufitanye isano, batabikora nabo akabita mwese amazina ashaka kandi asebeje, kandi agashyiraho n’itsinda ry’abamufasha muri uwo mugambi mubisha. Kuri we ububabare bwanyu, ni isoko y’ibyishimo kuri we.

Uyu mvuga ni inde ?

Uyu mvuga ahora ashakisha uburyo bwose, isi yose imenya ko abatavuga rumwe nawe, cyangwa se bagezweho n’ingaruka mbi z’ibikorwa bye, ahubwo aribo nkundarugomo, kandi ko bagamije kubuza amahoro abo ahagarariye. Ku bw’ibyo rero ashyira imbaraga cyane mu mbuga nkoranyambaga aho abamukorera bakwirakwiza ibinyoma bye ngo hato ijwi ry’inzirakarengane ritazabona aho ritoborera.

Uyu mvuga ni inde ?

Uyu mvuga agira ingeso yo guhora buri gihe ashaka kumenya akantu kose kaba mu nzego zose ayobora, bityo agahoza mu ntekerezo z’abo akorana nabo bose ko ijisho rye ribariho, bagahinduka ibikanjye, kuko imitungo yabo yose aba ayizi, ibyo bavuga, abo basurana, aho bajya hose agomba kuba ahazi. Ibi nibwo buryo bwonyine yumva atekanye, kuko yikeka buri wese. Abamuciriye bugufi abereka ko abakunze, ariko iyo agize icyo abakekaho, bahinduka abanzi be babi cyane kurusha abandi atigeze amenya.

Uyu mvuga se waba wamumenye ??? Njye yambereye icyorezo. Nzakura he umuhamuro?