Partager/Share/Sangiza

16/12/2019, Ubwanditsi

Mu kiganiro yagiranye na Emmanuel Senga kuri Radiyo Urumuri, Victoire Ingabire yagaye bikomeye ubutegetsi bwa Paul Kagame bwasenyeye na none bamwe mu baturage bo mu mugi wa Kigali. Ubutegetsi buvuga ko buri kubavana mu manegeka. Abo baturage bavuga ko batahawe igihe gihagije cyo kwitegura ndetse ko hari n’abatarahawe ingurane z’amazu yabo yasenywe. Uretse kuba Victoire Ingabire asobanura ko abo baturage bahutajwe kandi benshi bakaba bari ku gasozi badafite aho kwikinga, imvura ikaba ibanyagira, asobanura ko umukuru w’igihugu yari akwiye kutanga amabwiriza kugira ngo ibyo bikorwa by’urukozasoni bihagarare.

Victoire Ingabire Umuhoza ni Perezida w’ishyaka riharanira iterambere n’ubwisanzure kuri bose, DALFA Umurinzi

Ikiganiro: