Victoire Ingabire yashinze ishyaka DALFA-Umurinzi nyuma yo gusezera muri FDU Inkingi
10/11/2019, Ubwanditsi
Nyuma y’imyaka 13 yari amaze ayobora ishyaka FDU Inkingi, ku itariki ya 09 Ugushyingo 2019 Victoire Ingabire Umuhoza yatangaje ko arisezeyemo nk’umuyobozi ndetse n’umunyamuryango waryo. Yahise anatangaza ko ashinze ishyaka ryitwa DALFA (Development and Liberty for all); ishyaka riharanira imibereho myiza n’ubwisanzure kuri bose.
Yabisobanuye muri vidéo musanga munsi hano:
Kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika (VOA), Victoire Ingabire yasobanuye icyo iri shyaka yashyinze rigamije:
https://av.voanews.com/clips/VCE/2019/11/08/bae86688-4c4d-4cd6-a845-ed45aa235803_48k.mp3?fbclid=IwAR2JXXxOCgn9UfC8a18EKFC5TNn1-bKR1S9wUR4mEIC3Yelo9NccArLaqIw
Ikiganiro kirambuye Victoire Ingabire yagiranye na « Umubavu TV »
Mu itangazo, Victoire Ingabire yashyize ahabona yasobanuye muri make icyatumye asezera muri FDU agashyinga ishyaka rindi, yanasobanuye ko amategeko agenga DALFA ishyaka abereye umuyobozi, azatangazwa nyuma.
Ku rubuga rw’iri shyaka, hasobanurwa imigabo n’imigambi yaryo muri politiki:
UBUREZI KURI BOSE
Kugira amahirwe angana mu gushaka ubumenyi bwabateza imbere kuri bo no guteza imbere igihugu cyabo
IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE
ubuzima bwiza binyuze mu guha agaciro ubuvuzi bukorera bose no kubyara abo dushoboye kurera
UBWISANZURE MU GUHANGA UMURIMO
Guha abanyarwanda ubwisanzure mu mirimo y’ubuhinzi, ubucuruzi, ubukorikori no mu mirimo rusange
UMUSHAHARA UKWIYE KURI BOSE
Umushahara fatizo mu myuga yose. Korohereza abakozi. Gushyiraho itegeko ririnda umukozi.
GUTURA HEZA KANDI NEZA
Kubaka amazu abanyarwanda bo mu byiciro byose bashobora kwishyura cyangwa gukodesha
GUSARANGANYA IBYIZA BY’IGIHUGU
Gukwirakwiza imishinga iciriritse, ibikorwa by’iterambere n’ibyiza by’igihugu mu uduce twose tw’igihugu
UMUTEKANO KURI BURI WESE
Umunyarwanda aho ari hose akeneye kumva ko atekanye kandi atikanga kwamburwa ubuzima bwe.
IBIKORWA REMEZO BIGERA HOSE
Gukirakwiza ibikorwa remezo binyuranye; imihanda, amashanyarazi, amazi, amashuri, ibitaro mu gihugu hose
Aho twabivanye ni ku rubuga rwa DALFA-Umurinzi: dalfa.org
Ishyaka FDU Inkingi na ryo ryasohoye itangazo rivuga ko ryakiriye ugusezera kwe, rishyiraho Justin Bahunga ngo ariyobore by’agateganyo mu gihe bategereje kuzakora amatora y’abayobozi:
Placide Kayumba umwe mu bayobozi basanzwe ba FDU Inkingi yatangaje icyo atekereza ku iyegura rya Victoire Ingabire:
Laisser un commentaire
Vous devez être connecté·e pour rédiger un commentaire.