Victoire Ingabire yatangaje ko buri kwezi bazajya batabariza abishwe n’ababuriwe irengero
08/05/2019, Ubwanditsi
Amezi abiri arashize Anseleme Mutumyimana ahotowe. Yishwe tariki ya 08 Werurwe 2019. Amezi arindwi arashize Boniface Twagirimana aburiwe irengero. Bombi bari abanyamuryango bakaba no mu nzego z’ubuyobozi bwa FDU Inkingi.
Kuva bahohoterwa, ishyaka ryabo ryasabye inzego z’ubutegetsi z’u Rwanda gukora iperereza no gutanga ubutabera. Kugeza ubu, nk’uko mushobora kubyumva mu kiganiro mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi yagiranye na Perezida w’iri shyaka Victoire Ingabire Umuhoza, inzego zibishinzwe muri Leta y’u Rwanda ntaco zigeze zikora ngo kigaragazwe.
Kubera iyo mpamvu, FDU Inkingi yafashe gahunda yo kuzajya itabariza abishwe n’ababuriwe irengero buri kwezi ku itariki ya 8.
Ikiganiro:
Laisser un commentaire
Vous devez être connecté·e pour rédiger un commentaire.