Partager/Share/Sangiza

27/12/2017, Ubwanditsi

Mu ijambo rya mbere yavugiye kuri « Radio u Rwanda », Radio  yatangijwe kuwa 25 Ukuboza 2017, Padiri Thomas Nahimana yifurije Noheli nziza Perezida Paul Kagame ariko anamusaba ko yareka ibikorwa byose bihohotera ikiremwamuntu. Padiri Nahimana yifurije Noheli nziza no gukomera abafunzwe barengana kimwe n’abandi bari mu karengane ku mpamvu zinyuranye. Uyu munyapolitiki yanifurije abanyanyarwanda bose Noheli nziza, anatangaza ko mu masaha asoza umwaka azavuga ijambo rijyanye n’ibihe igihugu kirimo.