Partager/Share/Sangiza

19/07/2020, Ubwanditsi

Amezi atanu arashize Kizito Mihigo atabarutse,  hari tariki ya 17 Gashyantare uyu mwaka, uyu muhanzi yarakunzwe kandi n’ubu arakundwa afatwa nk’urugero rwiza mu ngandagaciro, Umuhanzi w’indirimbo n’imbyino, iz’Imana n’izisanzwe, yigishije amahoro, urukundo, imbabazi n’ubwiyunge nyabwo.

Muri iuyi minsi uretse KMP iri gutegura umunsi w’isabukuru ye hari n’abandi benshi bari mu bikorwa bigamije gukomeza urumuri Kizito yacanye Yvone Uwase ni umwe badashobora kwibagirwa itariki Kizito Mihigo yatabarukiyeho, kuva kuri iyi tariki 17 we na bagenzi bahuriye mu muryango Remezo Mihogo Kizito bari mu isengesho ryihariye ryitwa novaine rizabageza tariki ya 25 nyakanga ari yo y’amavuko ya Kizito, Yvone uwase ni umunyamabanga w’uwo muryango twaganiriye ari mu Butaliyani.