Partager/Share/Sangiza

01/11/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Mu mera z’umwaka w’2014 ni bwo izo mpunzi zajyanywe i Kisangani mu kigo cya gisirikare. Izi mpunzi z’abanyarwanda, zimaze kurambika hasi intwaro ngo zigaragaze ko zifuza inzira y’amahoro. Uyu munsi ziravuga ko zifashwe nabi ndetse ngo ubutegetsi bwa Kongo burashaka ko zasubira iwazo. Zo ziravuga ko zitizeye umutekano mu Rwanda. Twashatse kumenya neza uko byifashe muri iyi minsi, tuvugana n’umwe mu bazihagarariye. Uwo ni Faustin Mugisha. Turamwumva munsi hano, mu kiganiro twagiranye ejobindi. Twamuhamagaye ari aho i Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo: